Gabiro: Abayobozi bari mu mwiherero bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda
Abayobozi b’igihugu bari mu mwihererero i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bifatanyije n’abaturage bahatuye n’abandi bo mu karere ka Nyagatare bituranye, mu gikorwa buri mpera cy’umuganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/2015.
Abayobozi bigabanyijemo kabiri aho abakoreye umuganda mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore bari bayobowe na Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase, naho abakoreye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi Akagali ka Musenyi, bayoborwa na Perezida wa Sena Makuza Bernard.
Nyuma yo gutera ibiti byo gusigasira ubutaka birwanya isuri no gutera ibyatsi ku mihanda mu rwego rwo kongera isuku muri uyu murenge, Minisitiri Murekezi yahaye abo yari ayoboye ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe n’amahoro no gukunda umurimo, kuko ariyo nkingi y’iterambere rigaragarira buri wese.
Ubu butumwa bwagarutsweho na Perezida wa Sena Makuza Bernard wari uyoboye abakoreye umuganda mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, aho nyuma yo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya amazu agera kuri atandatu akinakomeza kubakwa kuko bateganya kubakira imiryango igera kuri 379.
Senateri Makuza yabasabye gukomera ku bumwe bwabo, birengagiza abashaka kubasubiza mu mwiryannye, anabasaba kubungabunga ibyiza abanyarwanda bagezeho, bakora umuganda, kugirango bitazasubira inyuma.
Iki gikorwa cy’umuganda cyaranzwe n’imvura nyinshi muri utwo turere twombi, aho ubwinshi bwayo bwatumye umugore wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame wagombaga kwitabire icyo giikorwa mu Karere ka Nyagatare atakitabira.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|