François Gasana ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda

François Gasana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama, nyuma yo koherezwa n’Ubwami bwa Norvège kugira ngo aburanishwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe inzego z’umutekano z’u Rwanda zihita zimwakira.

Mu mwaka wa 2007, uyu Gasana yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyange igihano cy’imyaka 19 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Francois GASANA yavutse mu mwaka wa 1972, mu Mudugudu wa Bitabage, Akagari ka Ndaro, Umurenge wa Ndaro, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Gasana yari atuye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro. Ariko akaba yari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye ry’i Save (Secondary School).

Gasana yafatiwe ahitwa Oslo mu kwezi k’Ukwakira 2022 nyuma y’iperereza ricukumbuye ryakozwe n’Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha (Kripos).

Muri Nzeri 2023, Urukiko rwo muri Oslo rwategetse ko yoherezwa mu Rwanda ariko ajuririra icyo cyemezo.

Muri Mata 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda, aho ibyaha akekwaho byabereye.

Gasana yarongeye ajuririra icyo cyemezo muri Kamena 2024 ariko biba iby’ubusa kuko urukiko rwashimangiye ko agomba koherezwa mu Rwanda.

Icyemezo cy’urukiko cyaje kwemezwa na Minisiteri y’Ubutabera hamwe n’abagize Guverinoma ya Norvège muri Gashyantare 2025 .

Tariki 27 Kamena 2025 Umuvugizi wa Polisi ya Norvège mu by’amategeko Thea Elize Kjaeraas, yemeje ko Gasana ategereje koherezwa mu Rwanda.

Kjaeraas yagize ati: “Ukekwa kuri ubu agiye koherezwa mu Rwanda, aho azahagarara imbere y’ubutabera akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Guverinoma ya Norvège yasobanuye ko kumwohereza kuburanira mu Rwanda ari ukubahiriza ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga, arimo n’asinyirwa mu Muryango w’Abibumbye agamije gukumira no kurwanya Jenoside.

Ubushinjacyaha Bukuru bushimira inzego z’ubutabera z’Ubwami bwa Norvège kubera kohereza abakekwaho cyangwa abahamwe n’icyaha cya Jenoside.

U Rwanda rushimira kandi ubufatanye mu butabera mpuzamahanga, n’uruhare kiriya gihugu kigira mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka