FPR yamuruhuye urugendo rwa kilometero zisaga 2000 yakoze ayihunga

Mme Seraphine Mukantabana, ni Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC). Uyu muyobozi arahamagarira Abanyarwanda gushyigikira RPF-Inkotanyi mu rugamba rwo kurwanya icyatera ubuhunzi.

Mme Seraphine Mukantabana, umuyobozi w'ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero
Mme Seraphine Mukantabana, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero

Aratangaza ibi mu gihe Umuryango RPF-Inkotanyi uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho.

Mme Seraphine Mukantabana wabaye Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi, ni umubyeyi w’imyaka 56 y’Amavuko. Yavukiye i Kimbogo mu Karere ka Rusizi mu mwaka wa 1961.

Umunyamakuru wa Kigali Today yaramusuye bagirana ikiganiro kirambuye ku bijyanye n’uruhare rw’umugore mu guca ubuhunzi no guteza imbere imiyoborere myiza.

Umunyamakuru: Tunyurire mu mateka yawe mbere yo guhunga muri 1994.

Mme Mukantabana: Amateka y’ubuhunzi ku Banyarwanda kuva muri 1959 nanjye nakuze nyumva, ndetse na ba mama wacu bahungiye muri Kongo, bakajya baza kudusura cyangwa natwe tukajya kubasura.

Natangiye gusa n’aho mbisobanukirwa cyane mu mbwirwaruhame z’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, wasabaga impunzi ziri hanze gufata ibyangombwa by’aho bahungiye, kuko yavugaga ko u Rwanda rwuzuye.

Ariko nk’umuntu ubirebera hanze, akababaro n’agahinda k’impunzi sinakumvaga icyo gihe; nakumvise nanjye bimbayeho guhera muri 1994; mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Twatangiye kurara rubunda, tuva mu rugo nta kintu tujyanye turinda twambuka muri Kongo, nta kindi nari mfite uretse umwenda nari mpetsemo umwana muto.

Twararaga twirundanije ku gasozi, umuntu yibaza ati “Ese turarya?” Ubuzima bwari butandukanye 100% n’ubwo twari dusanzwemo.

Mme Seraphine Mukantabana ahamya ko nta cyiza cy'ubuhunzi
Mme Seraphine Mukantabana ahamya ko nta cyiza cy’ubuhunzi

Twatangiye ubuzima bw’agasuzuguro, aho na mayibobo ivuga ngo turi “Rwandais” (turi Abanyarwanda), ukumva ni nk’igitutsi; bakatwirukana ngo ‘subira iwanyu’.

Umunyamakuru: Ndabyumva; ni iki watangiye gukora nyuma yo kubona ibyo byose bikubaho?

Mme Mukantabana: Nagiye ndi kumwe n’abana, gufata ibiryo aho babirwanira, mbona umuntu ushaka gutema umufuka kugira ngo abiyorere hasi, ariko yarahushije atema umuntu bituma nzinukwa.

Nahise mbwira umugabo (wanjye) ko ngiye gushaka ikiraka ku muzungu wayoboraga umushinga (ONG) hafi aho, ngira amahirwe imvura iragwa, njya kugama ahantu hari utwana tw’impinja nsanga imivu y’amazi yenda kudutembana.

Natangiye gutanga amabwiriza ari nako nterura utwana tumwe utundi nkaduheka; haza umuzungu ati “Wowe uhawe kuyobora icyo gihande’, uko niko natangiye akazi nkajya mpembwa amadolari atatu ku munsi, akadutunga twese mu rugo (umugabo n’abana).

Twavuye i Kibumba twambukiranya Kongo-Kinshasa yose twerekeza muri Kongo-Brazzaville; ni urugendo rw’amaguru twamazemo umwaka kuva muri 1996-1997 (hareshya na kilometero 2,224.5(km), ariko twagendaga duca ingando.

Twagezeyo abantu bose barananiwe bikabije, navuga ko ari jye wakanyakanyaga; benshi batangiye kujya bapfa umusubirizo, nibwo natangiye gukora ubuvugizi no kwandikisha umuryango w’Abanyarwanda i Brazzaville, nyuma yaho ubufasha bwatangiye kutugeraho.

Twarafashanyaga ariko jye ngira amahirwe hari umuzungu w’inshuti yacu waje kunyoherereza imishani ikora fotokopi y’impapuro, ni ibyo byadutungaga.

Umunyamakuru: Ubwo waba waratekerezaga kuzongera kugaruka mu gihugu cyawe?

Mme Mukantabana: Ni icyo nta kindi cyambagamo; ariko nta makuru mazima ku gihugu cyacu twabonaga uretse amabi y’abavugaga ibinyoma; naribazaga nti ‘Ese ko abandi bagabye urugamba bagataha mu gihugu cyabo, kuki twe tutabikora!’

Ariko habaga harimo kwibeshya kuko abandi bagabye urugamba kubera ko babuzwaga gutahuka, ariko ku ruhande rwacu siko byari bimeze ahubwo ubuyobozi bwadushishikarizaga gutahuka.

Ntabwo byari ngombwa gutaha ku ngufu, n’ubwo twari tugifite ubwoba bw’uko nta mahoro aragaruka. Guhera muri 2004 nibwo twatangiye kubona abantu batubwira ko mu Rwanda ari amahoro.

Minisitiri Mukantabana avuga ko muri 2004 aribwo Abanyarwanda babaga i Brazzaville babonye amakuru avuga ko mu Rwanda ari amahoro
Minisitiri Mukantabana avuga ko muri 2004 aribwo Abanyarwanda babaga i Brazzaville babonye amakuru avuga ko mu Rwanda ari amahoro

Twaje gusaba HCR (Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi) kutuzana mu Rwanda kureba; naraje ndatembera ndetse mbonana n’abayobozi bamwe na bamwe; ariko naje kubuzwa kuza mu Rwanda ubwo bafataga umubyeyi wanjye bakamufunga, mbibona nk’akarengane, nubwo nyuma yaho yaje kurenganurwa arafungurwa.

Mu mwaka wa 2010, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaradusuye muri Congo-Brazzaville, nyuma yaho hakomeje kuza n’abandi bayobozi baje kuduhumuriza, bijyana n’uko mu Rwanda habereye Inama y’Umushyikirano icyo gihe.

Abana banjye bitabiriye Umushyikirano, barakirwa neza bafata amakuru yose, bagarutse barashimye u Rwanda, barabitwereka jye na Papa wabo, tubemerera gutaha natwe twiyemeza ko nta gisibya muri 2011 tuzataha.

Natangiye gukangurira impunzi nayoboraga kugira ngo baze dutahane, bamwe bishimira icyemezo nafashe abandi barakinenga, ndetse ndanabasezera mbabwira ko ntazongera kubayobora.

Naje nzanye n’abana babiri b’impfubyi; nageze mu Rwanda ku itariki 11 Kanama 2011 ndakirwa neza, ndetse na Papa yari ahari. Bampaye aho ndara ariko ntangira kwibaza aho njya gushaka akazi.

Natangiye kwegeranya impapuro njya gusaba akazi muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

Bitewe n’uko kari akazi kadahoraho, naje kugirwa Komiseri muri iyo Komisiyo ya RDRC mbere y’uko mba Ministiri muri MIDIMAR.

Aho hose nabaga mfite aho mpuriye no gufasha umuntu ukennye, umuntu ubabaye, ibi ni ibintu byanjye.

Ako kazi kose nagiye ngakora nishimye kugeza n’ubu kuko ntabwo byumvikana kugirirwa icyizere nari umuntu w’impunzi ndetse nari muri ruhande rurwanya igihugu nahunze.

Ubu ni ubudasa bw’igihugu cyacu kandi bugamije ko buri Munyarwanda yiyumva mu gihugu cye, ndetse binashimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamakuru: Dusoza, ni uruhe ruhare Umunyarwandakazi yagira kugira ngo ateze imbere imiyoborere n’imibereho myiza?

Mme Mukantabana: Ubwo buzima bugoye bwose, umugore niwe ubabara cyane; hari aho umugabo agera akabudika, nawe akamera nk’umwana.

Ariko umugore n’ubwo byamuyobera bite, arakutiriza agashakisha abana bakabona icyo kurya. Nanone abagore ni bo bamenya ko ahantu hari amahoro cyangwa adahari, kuko abagabo bo bazanamo inyungu nyinshi zirimo iza politiki; yabona ukuri akakwirengagiza.

Aho Makantabana akiri Minisitiri wa MIDIMAR yari yasuye impaunzi ari kumwe n'abakozi b'ishami ry'umuryango w'abibumbye wita ku mpunzi
Aho Makantabana akiri Minisitiri wa MIDIMAR yari yasuye impaunzi ari kumwe n’abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi

Muri iki gihugu cyacu hari amahoro; umuntu ufite umutima ushaka kureba akabona inzu zizamuka, ntabwo wakubaka inzu ahatari amahoro; ntiwavuga ngo nta mahoro umuntu akinga urugo rwe akajya mu kazi akagaruka, umwaka ugashira, ibiri igashira.

Abakiri mu buhunzi rero nabagira inama yo kudakomeza gushakisha impamvu zatuma bataza, bagahitamo gutaha kuko umubyeyi gito araga umwana we ubuhunzi.

Bitandukanye ariko n’umuntu ufite uko abayeho hanze, aho kugira ngo ate ibintu bye atahe yongere atangire ubuzima bundi bushya, ahubwo yashaka ibyangombwa by’u Rwanda agakomeza agakora, ariko igihe cyose ashakiye akaba yaza mu gihugu cye.

Umunyamakuru: Muri iki gihe Umuryango RPF-Inkotanyi urizihiza isabukuru y’imyaka 30, ese ahazaza hawo urahabona ute?

Mme Mukantabana: Urebye aho igihugu cyavuye muri 1994 n’aho kigeze ubu, navuga nti ‘harakabaho RPF-Inkotanyi’. Politiki igihugu gifite ni politiki yubaka ishingiye ku mashyaka ya Politiki menshi kandi buri wese akaba avuga uko yakubaka igihugu cye.

Iyi gahunda yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’inzangano nituyikomeza, iki gihugu kizakomeza kuba icyigererezo, RPF rero imyaka imaze, ikoze byinshi byiza, navuga nti “RPF komereza aho.”

Mukantabana ubwo yahaga ikiganiro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bari bari mu kigo cya Mutobo
Mukantabana ubwo yahaga ikiganiro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bari bari mu kigo cya Mutobo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

courage uyo mugore ndamushigikiye kwumva ibyamubayeho n imbaraga yo kurwanya ibyo byose akagera aho atahuka chapeau mwamburiye ingofero

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka