FPR yahinduye amateka Gikongoro ntikitirangwa n’inzara

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha aratangaza ko FPR-Inkotanyi yabahesheje agaciro ikabahindurira amateka, abantu bakaba batacyumva Gikongoro ngo bumve inzara n’abaturage bakennye cyane.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 02/12/2012 ubwo hizihizwaga ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ngo iyo wumvaga Gikongoro wahitaga wumva ibibazo, ukumva abaturage barangwa n’inzara ihoraho ndetse bafite ibitekerezo biri hasi, ariko ubu ngo abaturage baratanga ubuhamya bw’ibyo bagezeho.

Ubutaka busharira bwa Gikongoro ngo bwabyajwe umusaruro buhingwa ibihingwa biberanye nabwo kandi byagize akamaro, bikaba byerekanwa n’umusaruro usigaye weramo.

Akarere ka Nyamagabe kateye imbere mu bintu bitandukanye haba iterambere ry’umujyi, abaturage batozwa umuco wo kwishakamo ibizubizo n’ibindi bitandukanye.

Ibi bikorwa bitandukanye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ngo bakwiye kumva ko ari ibyabo bityo bakabisigasira kugira ngo hatagira ubisenya nk’uko Depite Espérance Uwimana wari umushyitsi mukuru yabisobanuye.

Depite Uwimana yasabye abanyamuryango kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere igihugu n’izindi gahunda z’umuryango FPR-Inkotanyi kugira ngo bazabashe kugera ku byiza birenze ibyo bagezeho muri iyi myaka 25 ishize.

Yagize ati “Ubu turi urubyiruko rw’abasore n’inkumi bujuje uyu munsi imyaka 25, isabukuru nziza, ni ukuvuga ngo imbaraga n’ubushake turabifite niyo mpamvu twese dukwiye gufatanya ngo ibi bikorwa byose umuryango wimirije imbere tubisigasire kandi twiyemeze kubikora”.

Yashimiye abanyamuryango bose bagize uruhare mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi ushinzwe, anabibutsa guhora bazirikana insanganyamatsiko y’iyi sabukuru ibasaba guharanira kugira uburumbuke no kwihesha agaciro.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka