“FPR ntiyahindutse, abatayikunda nibo babibona nk’uko babyifuza” - Ngarambe
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Xavier Ngarambe, aremeza ko nubwo hari abananiwe kubahiriza amahame yawo bakihitiramo izindi nzira cyangwa bagacika integer, uyu muryango wungutse abanyamuryango benshi kandi bakora neza.
Tariki 15/12/2012 umuryango FPR-Inkotanyi uzizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ubayeho, ugahagarika Jenoside ya mbere mbi yigeze ibaho mu mateka y’isi aho abanyagihugu bishe bagenzi babo.
Uretse kurwana urugamba rwo kwibohora, hari byinshi bijyanye n’ubuzima, imibereho n’ubuyobozi by’Abanyarwanda byahindutse, bikozwe n’ubuyobozi uyu muryango washyizeho, ari nabyo Ngarambe aheraho avuga ko uyu muryango ugomba kubyishimira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura imyiteguro y’iyi sabukuru, kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012, Ngarambe yavuze ko ibyagezweho byabayeho kubera bamwe mu babashije gukurikiza amahame yabo.
Ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru bamubazaga ku bijyanye na bamwe bahisemo kuwuvamo abandi bagacia intege, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi yavuze ko uretse kuba barahombye abanyamuryango ariko byibura hari imbuto mbi zavuye mu nzima.
Yagize ati: “Hari abagiye ariko hari n’abandi benshi baje, abaje nibo benshi. Ntabwo rero twatinda cyane k’uwahoze ari iki, kuko nyine ni mu gihe cyashize tugomba kureba uri iki kuri ubu ngubu.
Abanyamuryango binjira ni benshi ubu kandi ikindi mu muryango wa FPR-Inkotanyi si uko uba wararushije abandi gukora ni uko baba baraguhaye amahirwe yo gukora ku mwanya uyu nuyu”.
Yavuze ko uwo ari nawo murage umuryango uzaraga abazakurikiraho, cyane cyane ko bafite gahunda yo gutoza urubyiruko kuba abayobozi hakiri kare.
Ku bijyanye no gutegura iyi sabukuru izatwara akayabo ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa byose birimo amarushanwa mu gihugu hose no kuremera abatishoboye, umuyobozi wungirije wa FPR, Christopher Bazivamo, yavuze ko uzaba ari umwanya wo kuzirikana aho bavuye n’inzitizi bahuye nazo.
Ikiruta byose ngo nuko uyu munsi ugamije gushaka uko agaciro n’iterambere by’Umunyarwanda byakomeza kudahutazwa, nk’uko Bazivamo yakomeje abisobanura.
Ibindi bikorwa by’ingenzi bizaranga iki gikorwa ni imurikagurisha rizamara ibyumweru bibiri, kuva tariki 30/11/2012 kugeza 16/12/2012 n’indi nama mpuzamahanga iteganyijwe kuba tariki 14/12/2012.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|