FPR izahora ku isonga mu guteza Abanyarwanda imbere - Bosenibamwe
Ubwo Abanyarulindo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ivutse, bishimiye ibyo uwo muryango wabagejejeho birimo kuba barabashije kuva mu bukene, kugira umutekano, kuva mu bujiji n’ibindi byinshi bitandukanye bagiye bavuga.
Muri uwo muhango wabaye tariki 02/12/2012, Guverineri w’intara y’amajyaruguru akaba n’umuyobozi wa FPR ku rwego rw’intara yasabye abanyamuryango ba FPR mu karere ka Rulindogukomeza gusigasira ibyo bikorwa.
Yagize ati “umuryango FPR wageje Abanyarwanda ku bikorwa byinshi mwese murabizi. None ba nyamuryango ba FPR-Inkotanyi mukomerezeho mwiteza imbere ku buryo ibyo FPR yabagejeho bitazasubira inyuma, ahubwo bizahore byiyongera”.
Yakomeje abasaba gushyira imbaraga mu byo bakora ngo abashaka kubaca mu cyuho bashaka gusenya ibyo bagezeho babamaganire kure.

Abagore by’umwihariko, bashima FPR ko yabahinduriye ubuzima bavuga ko bwari bwarasigajwe inyuma n’amateka yagiye aranga igihugu, uko ubuyobozi bubi bwagiye busimburana.
Mukeshimana Clementine yavuze ko ubuzima bwiza abagore bafite babukesha umuryango FPR-Inkotanyi.
Yagize ati “Abadamu tuzi neza aho FPR yatuvanye ,twarimwe ijambo n’ibindi byinshi byaranze amateka y’u Rwanda rwo hambere. FPR yatugejeje kuri byinshi twarize, duhabwa akazi, ndetse dushyirwa mu myanya myiza. Mbese muri make twahawe agaciro”.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yashimye abanyamuryango ba FPR mu karere ayobora uburyo ari abanyamurava.Yavuze ko abanyamuryango ba FPR bahorana umurava aho usanga bashishikajwe no gukora ngo biteze imbere. Akaba yabijeje ko FPR itazahwema kubageza ku majyambere arambye.

Ibi birori byaranzwe na morali babifashijwemo n’umuhanzi Eric Senderi, hakaba hanahembwe ababaye aba mbere mu marushanwa atandukanye mu rwego rw’akarere, yabaye mu gihe cyo gutegura isabukuru y’umuryango FPR.
Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Rulindo bishimira uburyo babashije kubakira umunyamuryango wabo inzu, banatashye inyubako nshya umuryango uzajya ukoreramo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|