FPR-Inkotanyi yatumwe ubukungu bwa Bugesera buzamuka

Bahereye kuri gahunda umuryango FPR-Inkotanyi wabagejejeho, abatuye akarere ka Bugesera bemeza ko ubukungu bwabo bwazamutse babikesha uwo muryango.

Girinka Munyarwanda yaratangijwe yatumye aboroye baba benshi, amashuri yari makeya kandi n’ayo make akigwamo habanje kubaho ivangura ariko ubu buri mwana ariga; nk’uko byemezwa na Kabera Pierre Claver wari uhagarariye Chairperson muri birori kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umuze uvutse.

Ubwisungane mu kwivuza (mituel de santé) nk’uburyo bwaje gufasha abaturage kwivuza ndetse no kwizigama ni zimwe muri gahunda abaturage bishimira, kandi zazanywe n’umuryango FPR-Inkotanyi.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barishimira ibyo bamaze kugeraho.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barishimira ibyo bamaze kugeraho.

Muri ibyo birori byabereye mu kagari ka ka Rutare mu murenge wa Shyara, abaturage batanze ubuhamya bishimiye uko bateye intambwe igana imbere mu bukungu.

Uwitwa Mutarambirwa Emmanuel ngo yari umupakizi w’amabuye, ariko kubera amahugurwa yahawe n’umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse agahabwa amatungo, yabashije gutera imbere, ariyubakira anagura ipikipiki.

Ibi birori byagiye byizihirizwa muri buri kagari kamwe mu tugize buri murenge, bikazanizihizwa ku rwego rw’akarere mu mpera z’uku kwezi.

Ariko si ukwizihiza gusa, ahubwo hanakozwe ibikorwa byo kuzamura abafite intege nke bakaremerwa amatungo, abadafite amacumbi bagafashwa kuyabona n’ibindi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka