FPR-Inkotanyi ya Kabaya yiyemeje kugorora abarozwe na Mugesera
Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kabaya w’akarere ka Ngororero, bavuga ko bagiye guca imitekerereze nk’iya Dr Leon Mugesera mu baturage.

Babitangaje kuri uyu wa gatanu, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, hamwe n’Ingoro y’Amateka yo kubohora Igihugu (iri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda).
Mu gice cyahoze ari “sous-prefecture” ya Kabaya, ni ho Dr Leon Mugesera yavugiye ijambo “rutwitsi” mu mwaka w’1992, ko (Abahutu)bazasubiza Abatutsi iwabo muri Ethiopia babanyujije muri Nyabarongo-Nili.
Dr Leon Mugesera kuri ubu afungiwe muri gereza ya Nyanza (mu Majyepfo) azira iryo jambo yavuze akaza guhungira mu gihugu cya Canada, nacyo cyaje kumwoherereza u Rwanda mu mwaka wa 2012.
Komiseri mu muryango RPF-Inkotanyi ushinzwe imibereho myiza muri Kabaya, akaba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ndayisenga Simon avuga ko n’ubwo batazi ikiri mu mitima y’abantu, ngo batagomba kwirara ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabashizemo.
Agira ati “Muri kariya gace ni ho havugiwe ijambo rihatse umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo nzi ikiri mu mitima y’abantu, ni yo mpamvu kwigisha ari uguhozaho”.

“Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside hamwe n’iyi Ngoro y’amateka yo kubohora Igihugu, twiyemeje kujya kurogora abaturage barozwe na Leon Mugesera”.
Ndayisenga na bagenzi be bavuga ko mu Ngoro y’amateka yo kubohora Igihugu bahamenyeye ubutwari bugomba kubabera intangarugero, bwaranze izari ingabo z’Inkotanyi(APR).
Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri Kabaya, Tuyizere Anastase agira ati “mu mirimo dukora natwe tugomba kugira ubutwari nk’ubw’abatubanjirije”.
Abayobozi ba FPR-Inkotanyi muri Kabaya bavuga ko baje bagamije kwizihiza umunsi w’Intwari uba mu kwezi kabiri, hamwe no kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganijwe gutangira tariki ya 07 Mata 2019.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|