Forumu z’uturere zigiye kugaragaza amakoperative ari mu mutuku

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), buvuga ko burimo gushinga Forumu ziyobora Amakoperative muri buri Karere, kugira ngo hamenyekane ayenda gusenyuka (ari mu mutuku) hamwe n’akora neza.

Minisitiri Musabyimana yerekwa umusaruro w'amwe mu makoperative
Minisitiri Musabyimana yerekwa umusaruro w’amwe mu makoperative

Forumu y’Amakoperative agize buri Karere yitezweho kandi gufasha RCA kuyayobora no kuyashyira mu byiciro, mu rwego rwo kumenya ahomba no kuyafasha kuzahuka.

Mugwaneza Pacifique uyobora RCA, yabitangaje ubwo amakoperative yo mu Rwanda yizihizaga umunsi mpuzamahanga wayahariwe, ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, muri Kigali Pelé Stadium.

Mugwaneza yagize ati "Hari Forumu nka kuriya tuvuga JADF, JOC, aho abantu bashobora kwibumbira hamwe bakiga ibibazo by’abaturage bo muri ako Karere, kandi bakabiha umurongo."

Ati "Forumu izakora mu buryo buhoraho imenye ngo ’ni koperative zingahe mu karere, zirakora zite, ziri mu byiciro bingana gute, iziriho zijya mu mutuku ni izihe, kugira ngo abagana mu irangi ribi ry’umutuku dushyiremo imbaraga bagaruke mu cyatsi kibisi."

Mugwaneza avuga ko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari (2023-2024), uzarangira buri Karere kabonye Forumu y’Amakoperative akabarizwamo. Uturere twa Musanze, Gicumbi na Burera two ngo twamaze guhabwa izi Forumu.

Bizihije umunsi w'Amakoperative
Bizihije umunsi w’Amakoperative

Mu makoperative arimo gukorera mu nyungu ndetse yanahawe ibihembo, harimo RFTC ya Rtd Col Twahirwa Dodo, ikaba ishinzwe gutwara abantu, kubaka no gucunga za gare ndetse ikagira n’Ikigo cy’imari cyitwa Jali Finance.

Dodo yizeza ko mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cyenda k’uyu mwaka bazaba bazanye bisi nini nshya 20, ziyongera kuri eshanu zageze mu Gihugu muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Izi ngo ziraza zisanga izisanzweho zigera kuri 220, ku buryo ngo yizera ko kuva icyo gihe abagenzi muri za gare bazaba bashobora gutegereza iminota itarenze itanu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko gahunda za Leta zirimo iyo kurwanya imirire mibi, kubaka amahoro mu muryango nyarwanda ndetse no kugera ku Iterambere ridaheza ririmo abagore n’abagabo, babikesha amakoperative.

Yakomeje agira ati "Turishimira intambwe y’iterambere amakoperative amaze kugeraho mu bukungu n’imibereho myiza, bigaragazwa n’uruhare rwayo mu kurwanya ubushomeri, bigaragarira kandi mu kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, mu kubona ibiribwa by’imbere mu Gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga".

Minisitiri Musabyimana yishimira ko Abanyarwanda bari mu makoperative yose mu Gihugu kuri ubu arenga 11,019, barenga miliyoni eshanu, ni hejuru ya 1/2 cy’abantu bakuru bose mu Gihugu.

Abayobozi bifatanyije n’amakoperative kwizihiza umunsi mukuru, barizeza gushyiraho ingamba zatuma urubyiruko ruyabamo rugakoresha ikoranabuhanga, ndetse no gukurikirana abajura bayambura, akenshi bakunze kuba ari abayobozi bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka