FDLR yohereza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Bimaze kumenyekana ko hari abantu bakorera muri Repubulika Iharanaria Demokarasi ya Kongo bakorana na FDLR bakazana ibiyobyabwenge mu Rwanda; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Rubavu.

Mu nama y’umutekano yaguye yahuje abayobozi b’imidugudu, utugari, imirenge n’akarere, tariki 15/03/2012, Supt. Bizimana Felix, yasobanuye ko umwanzi yarwanye agatsindwa none akaba asigaye yarize gukoresha indi mitwe nko kugemura ibiyobyabwenge yarangiza agakoresha ababinyoye.

Hari abantu baturuka mu Rwanda bakirirwa muri Kongo bahingira FDLR urumogi cyangwa bayicukurira amabuye y’agaciro bagataha mu Rwanda. Iyo uryo rumogi rumaze kwera baruzana mu Rwanda rugahungabanya umutekano.

Supt. Bizimana avuga ko hari amakamyo azana ibyo biyobyabwenge agapakururirwa mu mirenge yegerereye Kongo nka Busasamana, Gisenyi, Nyamyumba n’indi. Uwo munsi tariki 15/03/2012, hafashwe ibiro 600 by’urumogi ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo.

Polisi ifatanyije n’ingabo zikorera mu mujyi wa Gisenyi berekanye ingero z’aho abatumwa n’umwanzi basohoza ubutumwa baba bahawe nko kwica no guhungabanya umutekano mu ngo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu yasabye abayobozi gucungira hafi abaturage babo birirwa muri Kongo bakamenya ibyo bajya gukorayo. Yagize ati “iyo birirwa bakorera umwanzi ntawamenya ibyo bagarukana mu mitwe”.

Abayobozi bose basabwe gutungira polisi ingo zose zikora inzoga zitemewe dore ko kera zitabaga mu mico y’abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan,yongeyeho ko iki kibazo kigomba gukemuka kare kuko usanga ibiyobyabwenge bikwirakwizwa mu gihugu bituruka mu karere ka Rubavu.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka