FDLR ngo isigariye ku izina gusa
Kaporali Bakundukize na soldat Kwizera bahoze muri FDLR bakaba baratahutse mu Rwanda tariki 12/12/2012 bemeza ko uwo mutwe nta basirikare ugifite kuko abenshi bamaze gucika kubera kurambirwa amashyamba batuyemo.
Bakimara kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 12/12/2012, ngo bahise bagira icyizere cy’ubundi buzima bagiye kubamo kandi ngo basanze ibyo babwibwaga na FDLR bitandukanye nibyo biboneye.
Ibyo ngo byatumye bifuza gusangiza bagenzi babo bagorewe mu mashyamba ya Congo ubuzima barimo ari nayo mpamvu babashishikarije kuva mubyo bahugiyemo kuko ngo nta mumaro biteze kubagezaho.

Aba basirikare bombi babaga muri zone ya Warungu bazanye n’abana babo ariko abagore babo barasigara kuko ngo bari barashakanye n’abakongomanikazi banze kuza mu Rwanda.
Mu cyumweru hari abarwanyi ba FDLR 10 bamaze gutahuka bakaba bari mu nkambi y’agatenganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi. Ngo abasigaye muri Congo nabo bifuza gutahuka ariko bakabura uko bacika abakuru babo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|