FDLR ngo iracyafite amasezerano iryamyeho muri Congo

Abitandukanyije n’umutwe wa FDLR batahutse tariki 23/03/2013 batangaza ko icyateye gutahuka ari uko amasezerano babwirwa n’abayobozi babo ari ibinyoma kuko ngo bategereje ko yasohora bagaheba.

Uwitwa Kaporari Hakizimana Paul avuga ko iryo sezerano rituma benshi batinda mu mashyamba ya Congo barikura muri bibiriya ndetse no mu bahanuzi babo aho ngo rivuga riti “Abayisiraheri bihanganye igihe kirekire bagera aho batabarwa none ngo nabo bihangane Imana izabatabara”.

Iryo jambo ngo benshi barigenderaho ndetse ngo hari n’abanyamasengesho bahora babigisha amagambo nk’ayo ariko ngo benshi bamaze gucika intege kuko ngo basanga ari imitwe y’abayobozi ba FDLR bashyize mu basirikare kugira ngo batarambirwa nk’uko twabitangarijwe na Kaporari Nshimiyumuremyi uturutse muri zone ya Mwenga ahari ibirindiro bikuru bya FDLR.

Manirafasha Philemon we yatangaje ko zimwe mu mpamvu zituma baratinze gutahuka ari uko ngo asanga FDLR yarananiwe gufata ibyemezo byo gutahuka kubera abayobozi babo basize bakoze amahano ya Jenoside bityo bagashaka gusiga abakiri bato ibyaha batakoze kuko ngo n’abana bavukiye muri Congo bahinduwe abasirikare ku ngufu.

Gusa we ngo asanga ntacyo uwo mutwe ukigezeho kuko watsinzwe kera akaba ariyo mpamvu abagira inama yo kuva ku izima.

Aba basirikare barishimira kuba bageze mu gihugu cyabo aho ngo bari baje bikandagira bazi ko hari uwabagirira nabi ariko ngo bakiriwe neza bahabwa n’ibiryo byo gukomeza kubatunga mu gihe bazaba bakiri mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi.

Ibyo ngo byabatunguye cyane aho banaboneyeho gukangurira bagenzi babo kuva mu mashyamba ya Congo bakareka gukomeza gushukwa n’abayobozi ba FDLR.

Ngo muri Congo cyane cyane muri zone ya Mwenga haracyariyo abantu benshi barimo abasirikare n’abasivili basaga nka 4000 nk’uko twabitangarijwe na bamwe muri aba batahutse.

Aba basirikare batahukanye n’abagore babo babiri nubwo ngo bitari byoroshye kuzana n’umuryango wose kuko ngo iyo bagize amahirwe mabi bagafatwa na FDLR bashobora kugirirwa nabi cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

YEREMIYA 16:21NIMOTUZABONERA AGAKIZA.WWW.JW.ORG/RW.

NZAB yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka