FDLR izarwanywa ku rwego rw’akarere- Umugaba mukuru w’ingabo
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Caharles Kayonga, avuga ko ikibazo cya FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda kizakurikiranwa ku rwego rw’akarere k’ibiyaga bigari nyuma y’igihe kitari gito gihangayikishije u Rwanda.
Ngo nubwo FDLR irwanwa kenshi ariko ntishobore gutsimbuka ngo nuko ifite abayitera inkunga barimo abayiha imiti n’intwaro; nk’uko Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yabitangaje ubwo yaganiraga n’abaturage ba Rubavu tariki 04/12/2012.
Lit Gen Kayonga ashinja bamwe mu bakozi ba MONUSCO guha imiti Gen Mudacumura wo muri FDLR kandi ashakishwa ku rwego mpuzamahanga.
Umugaba mukuru w’ingabo avuga ko abafite abantu muri FDLR babahamagarira kugaruka mu gihugu cyabo aho kwicwa n’amasasu; U Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bataha bagafatanya kuba igihugu ariko ntiruzihanganira abasenya ibyagezweho; nk’uko yakomeje abisobanura.
FDLR iherutse kugaba ibitero mu Rwanda tariki 27/11/2012 bihitana abantu babiri; abarwanyi ba FDLR barenga 10, abasirikare 4 n’abaturage 4 barakomereka.
Lit Gen Kayonga yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo uzabonerwa igisubizo kandi n’ikibazo cya FDLR kikabonerwa igisubizo.
Yagize ati “tuvuye mu nama yari ihuje abagaba b’ingabo za Congo, Uganda n’u Rwanda kandi ibikorwa byo kugarura amahoro biragenda neza kuko inyeshyamba za M23 zavuye aho zasabwe, twizera ko na Leta ya Congo izakora ibyo isabwa hanyuma ikibazo cy’umutekano kikabonerwa igisubizo kirambye."
Mu gihe inyeshyamba za M23 zamaze kumvikanisha impamvu yatumye zifata intwaro zigasaba imishyikirano, ngo FDLR yo nta mpamvu ituma ifata intwaro uretse gushaka gukomeza ibikorwa byo guhungabanya umutekano no gusenya ibyo Abanyarwanda bagezeho; nkuko Lit Gen Kayonga abitangaza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|