FDLR imaze kwica abasivili 50 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi (OCHA) cyatangaje ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zimaze kwica Abanyekongo b’abasivili bagera kuri 50 kuva intambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Kongo n’iziyomoye ku gisirikari cy’igihugu itangiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Icyo kigo cyatangaje ko abagera kuri 22 bishwe mu gitero cyagabwe tariki 14/05/2012 mu gace kitwa Kamananga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyo kigo cyanenze ingabo za Kongo zikomeje guha inyeshyamba za FDLR umwanya wo kwica abaturage b’abasivili.

Inyeshyamba za FDLR zishinja abaturage gukorana n’ingabo za Leta; nk’uko OCHA cyabitangaje kuri uyu wag atatu tariki 16/05/2012.

Icyo kigo kinavuga ko tariki 05/05/2012, abaturage 10 barimo abagore bane bishwe n’ingabo zikekwaho kuba ari izo mu mutwe wa FDLR, izo ngabo ngo zabishe bakora mu mirima ya bo mu kandi gace ko mu burasirazuba bwa Kongo.

OCHA ivuga ko imibare ituruka mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Kongo igaragaza ko nibura abaturage 50 b’abasivili bamaze kwicwa kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, kandi bakicwa n’abasirikari bakekwaho kuba ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Umutwe wa FDLR ufatwa nk’umwe mu mitwe iza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu mutwe wakomeje guhigwa n’ingabo za Kongo ku bufatanye n’iz’u Rwanda mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, urugamba rwo kuwuhiga rukaba rugikomeje.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka