FDLR Foca ikomeje gutakaza abasirikare bataha mu Rwanda
Lt Col Nzeyimana Fulgence wakoraga mu buyobozi bwa FDLR avuga ko amakuru atangwa muri FDLR atandukanye n’ukuri ku ibibera mu Rwanda.
Lt Col Nzeyimana Fulgence yari azwi ku izina rya “Bemba”, ubu abarizwa mu kigo cya Mutobo gifasha abavuye mu mitwe yitwaza intwaro gusubira mu busanzwe, aho yageze mu ntangirira za 2016.

Aganira na Kigali Today, imusanze i Mutobo, yavuze ko yageze mu Rwanda avuye muri Uganda kuko ari bwo buryo bwamworoheye kugera mu Rwanda.
Yagize ati “Kugira ubone uburyo bwo kugaruka mu Rwanda uri umusirikare wa FDLR ntibikorohera, iyo uri umuyobozi ho biragorana cyane kuko uba urinzwe, bigusaba kubitegura neza.”
Lt Col Nzeyimana Fulgence avuga ko yavuye muri FDLR asabye uruhushya rwo gusura umuryango we muri Uganda, yagerayo akahaguma agashaka uburyo yataha mu Rwanda.
Nzeyimana w’imyaka 48 yatangiye igisirikare mu 1991, ava mu Rwanda 1994 ahungiye muri Congo Brazaville afite ipeti rya Sous Lieutenant ariko 1998 aza guhamagazwa kimwe n’abandi basirikare ba FAR bari barahunze gufasha Perezida Laurent Desire Kabila.
Mu 2010 yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishuri rya Gisirikare ryari Mibaraka- Katoyi muri Masisi, ahavanwa ajya mu buyobozi bwa FDLR Foca ashyirwa muri komite nshingwabikorwa y’umutekano yavuyemo yigira kureba umuryango muri Uganda agahita ataha mu Rwanda.
Nzeyimana ntahisha ko yacikanywe kubera kubura amakuru y’ibibera mu Rwanda. Ati “Simbona impamvu yo kuguma mu mashyamba turwanira ibyagezweho, umutekano usesuye urahari, iterambere ririgaragaza, ubuyobozi begereye abaturage, abari mu mashyamba bashoboye kumenya ukuri nabo bataha.”
Mu Kigo cya Mutobo aho yakiriwe akigera mu Rwanda, Nzeyimana Fulgence yahasanze abandi basirikare bakuru bahoze muri FDLR Foca bitandukanyije na yo bagataha mu Rwanda barimo, Col Nsengimana Augustin, Col Habamungu Desire hamwe na Lt Col Ntibibaza Gerard.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nukurinibaze nabavandimwe
Ni byiza ko abana b u Rwanda bagikomeje gutahuka. N’abandi basigaye mumashyamba ni batahuke mu Rwanda ni amahoro rwose. Baze turwubakane rutere imbere kurushaho. Ndetse abayobozi FDRL ni bareke gufatira abakiti bato kuko barababuza ibyiza rwose. Murakoze
EHE AHUBWOTWESE ABANYARWANDA TWIFUZAGAKO BATAHUKA MURWANDA NAMAHORO MURAKOZE
nabandi nibatahe iwabo dufatanye kubaka u Rwanda
murakoze cyane kutugezaho amakuru meza cyane igitekerezo cyange rero Niki :nuko about babatashye bajya bashaka uburyo bwose bushoboka guha amakuru afatika abo bavandimwe basigayeyo kuko amaboko yano arapfubusa mwishyamba nibayazane twubake urwatubyaye nka banyarwanda kuko mubyukuri nibakomeza gushyigukira amakuru yibihuha bazasangs baribeshye iterambere ryara basize murakoze