FDA yahagaritse imiti isukura intoki yitwa BEU

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa ry’imiti yose isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizer’ ikorwa n’uruganda rwa Holly Trust Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi.

BEU Hand Sanitizer yagaharitswe
BEU Hand Sanitizer yagaharitswe

Icyo kigo kivuga ko gishingiye ku nyandiko nomero 564/Rwanda FDA 2020, yo ku itariki ya 01 Mata 2020 yahagarikaga umuti usukura intoki witwa BEU Hand Sanitizer, ufite nomero 090208032022, aho ibisubizo byavuye mu isuzuma ry’ibipimo byo muri laboratwari byagaragaje ko uwo mutu utujuje ibisabwa, kugira ngo ukoreshwe mu gusukura intoki.

Icyo kigo kandi kivuga ko cyahagaritse ikoreshwa ry’uwo muti, hagendewe ku bugenzuzi bwakozwe ku ruganda rw’iyo miti aho rwakoraga rudafite icyangombwa kirwemerera gukora iyo miti gitangwa n’uwrego rubifitiye ububasha.

FDA ivuga ko hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe ku baranguza iyo miti n’abayidandaza, bagasanga imyinshi muri yo idafite nomero iyiranga (batch numbers).

Iki kigo kivuga ko mu byemezo byafashwe harimo guhagarika ikorwa ry’imiti isukura intoki mu ruganda rwa Holly Trust Ltd.

Kiramenyesha abantu bose cyane cyane abakoresha n’abakwirakwiza iyo miti bayifite mu bubiko bwabo, guhagarika kuyikoresha, kuyikwirakwiza no kuyisubiza aho bayikuye.

Kiributsa kandi abantu bose kugenzura amakuru ari ku birango by’imiti mbere yo kuyakira no kuyikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka