FDA n’inzego bafatanyije bongeye kuvana ku isoko ibicuruzwa bitandukanye

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, FDA-Rwanda, gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bakomeje ubufatanye mu kuvana ku isoko ry’u Rwanda ibiribwa n’ibinyobwa bivugwaho kutuzuza ubuziranenge.

Kugira ikirango cy'ubuziranenge ntibyabujije byinshi mu biribwa kunengwa ko nta buziranenge bifite
Kugira ikirango cy’ubuziranenge ntibyabujije byinshi mu biribwa kunengwa ko nta buziranenge bifite

Kuri uyu wa gatatu izo nzego zerekanye ibicuruzwa bifite agaciro karenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 42 n’ibihumbi 750, bimwe biriho ikirango cy’ubuziranenge ariko ngo ntabwo byujuje.

Ibi biribwa n’ibinyobwa byiganjemo ubuki, umuceri, ifu y’ibigori(kawunga), inzoga n’imitobe(jus), fromage, urusenda ndetse n’amavuta yo kwisiga.

Igisubizo ku muntu wese ufite uruganda mu Rwanda, ni ukurwandikisha ndetse no kwandikisha buri gicuruzwa akora, kugira ngo bishyirweho ikirango cy’ikoranabuhanga cyitwa QR Code gitungwaho telefone(smart phone), kikagaragaza amakuru yose yerekeranye n’icyo gicuruzwa.

Amwe mu makuru abitswe muri QR Code harimo agaragaza ibigize igicuruzwa, igihe byakorewe n’igihe bizatakariza agaciro, uruganda rwabikoze urwo ari rwo, ibikoresho rukoresha, ibyo rupfunyikamo n’aho ibintu bikorerwa, aho bibikwa ndetse n’uburyo bigezwa ku baguzi.

FDA-Rwanda ivuga ko uretse bimwe mu byo abantu babeshya ko bigize igicuruzwa, ibipfunyikwamo nabyo ngo biba bitizewe, ndetse hakaba n’ibitagira amakuru na make abiranga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri FDA, Lazare Ntirenganya agira ati "Hari ibinyobwa bisembuye bapfunyika mu macupa ya pulasitiki, aya macupa ashongera mu binyobwa akaba yateza indwara zirimo na kanseri".

Ntirenganya akomeza atanga urugero ku ifu y’ibigori(kawunga) itagaragaza igihe yakorewe n’igihe izamara itarangirika, na byo ngo bivuze ko iyo kawunga itizewe.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe kugenza ibyaha, Twagirayezu Jean Marie avuga ko gahunda yo gushakisha no kuvana ku isoko ibiribwa n’ibinyobwa bitemewe ikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na we yakomeje ashimangira ko Ishami ryayo rishinzwe kurwanya magendu rizakomeza gukorana na FDA hamwe na RIB mu kurwanya ibiribwa n’ibinyobwa bidafite amakuru ahagije kuri byo.

Kuri RIB herekaniwe bimwe mu byanenzwe kutuzuza ubuziranenge
Kuri RIB herekaniwe bimwe mu byanenzwe kutuzuza ubuziranenge

CP Kabera yagize ati "Ibyinshi muri ibi biribwa bikorerwa mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Gasabo, hanyuma muri Gakenke na ho hagakorerwa itabi, inzoga n’ubuki, ariko n’ahandi mu ntara z’Amajyepfo, i Burengerazuba n’i Burasirazuba barabikora".

Urugaga nyarwanda rw’abikorera(PSF) ruvuga ko ibi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bitesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda), cyane cyane ibyoherezwa mu mahanga byari bimaze kugirirwa icyizere ku masoko yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese niba ibiriho ikirango cy ubuziranenge biri kwamganwa nk uriya muceri mbonye ngo na Kawunga aho uziyezereza utugori akatujyana kudushesha byo bizitwa iki !!!! ubwo nabyo ntibikaribwe rero !!!!!!! nzaba numva amaherezo yabyo da

kamiravumba yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Hahahahh hano byarakomeye! Sinshyigikiye ko ubuzima bwabantu bujya mukaga kubera inganda! Arikose iyi nkundura yo kwangiza ibintu gutya ni bwoko ki!? Umuceri kawunda se nabyo ntibyujuje ubuziranenge? Ese iyi mikorere niyahe itagira transition? Ibi ni ubukunguzi kabisa nge byanyobeye harikibyihishe inyuma tu!

Luc yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka