FAO ikorana neza n’u Rwanda

Tariki 09/12/2011, Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), Dr Jacques Diouf, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye.

Dr. Diouf yashyikirije Kagame umudali w’umuyobozi washoboye kugeza iguhugu cye ku kwihaza mu biribwa, mu gihe ibihugu byinshi ku isi bifite ikibazo cy’ibiribwa.

Avugana n’itangazamakuru, Dr. Diouf yatangaje ko yaje gushimira Perezida Kagame inkunga yagiye amutera haba mu manama yitabiriye n’ibiganiro yatanze.
Avuga ko yifuriza Perezida Kagame gukomeza intego yatangiye yo kongera ibiribwa mu Rwanda biboneka nk’ishoramari.

U Rwanda rwari mu bihugu byagenerwaga inkunga y’ibiribwa nyamara ubu rumaze kugaragaza ko rwihagije ku biribwa bitewe na gahunda nziza ubuyobozi bwafashe yo kurwanya inzara kandi bikaba byaragezweho.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, atangaza ko mu gihe Dr. Diouf yari umuyobozi wa FAO habaye imikoranire myiza hagati ya FAO n’u Rwanda. Hari ibikorwa FAO ifasha u Rwanda mu kwihaza mu biribwa haba mu kongera umusaruro no kuwufata neza.

Dr. Jacques Diouf amaze imyaka 18 k’ubuyobozi bwa FAO kuva mu 1993.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka