Expo 2019: Amatike yo kwinjira azajya agurirwa kuri telefone
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko kwinjira mu imurikagurisha ry’uyu mwaka (Expo 2019) bigiye kuzajya bisabirwa kuri telefone, umuntu akishyura igihe ashakiye akoresheje Mobile Money, ubwo buryo bukaba ngo bugamije guca imirongo n’umubyigano mu kwinjira.

Ibyo abayobozi batandukanye muri PSF babitangaje kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019, ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kigamije gutangariza Abanyarwanda aho imyiteguro igeze y’iryo murikagurisha mpuzamahanga, ndetse n’uburyo buzakoreshwa ku bazashaka kurijyamo.
Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Theoneste, yavuze ko ubwo buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzatuma kwinjira byoroha kuko umuntu azajya aza yarangije kwishyura.
Agira ati “Tujya gutekereza kuri iri koranabuhanga, twashakaga gusubiza ibibazo by’abaturage bavugaga ko haba umuvundo mu kwinjira n’imirongo miremire. Ubu rero umuntu azajya agura itike yibereye iwe akoresheje telefone, ubundi ahagere yinjira nta bindi bimuvunnye”.
Yongeyeho ati “Umuntu azajya yandika ubutumwa bugufi muri telefone ye, hanyuma bamusubize bamubwira ngo yishyure akoresheje Mobile Money, noneho akohererezwa ubutumwa burimo ya tike yaguze. Ubwo butumwa ni bwo azajyana, akazabwereka icyuma kizaba kiri aho kwinjirira bityo kikazahita kimukingurira akinjira”.
Umuntu kandi ngo ashobora kugurira itike undi batari kumwe, agahita ayimwoherereza kuri telefone ye, ikazaba ari yo yinjiriraho.

Kugira ngo umuntu agure itike ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika Expo ugasiga akanya, ugashyiramo umubare w’amatike wifuza, ugahita wohereza kuri 7799, ugakurikiza ibyo bakwereka kugeza amatike waguze uyabonye.
Ubundi buryo ngo ni ugukanda *779#, ugahitamo ururimi, ubundi ugakurikiza ibyo bakwereka kugeza ubonye itike yawe, icyangombwa ngo ni uko uba ufite amafaranga kuri Mobile Money, cyane ko ubu buryo PSF ibufatanyijemo na MTN.
Ubwo buryo bushya buje nyuma y’ubwakoreshejwe umwaka ushize, aho hakoreshwaga amakarita ya Tap&Go, amakarita y’ikoranabuhanga ashyirwaho amafaranga y’ingendo muri bisi, yakozwaga ku byuma byari byarashyizwe ahinjirirwa.
Expo 2019 izatangira ku ya 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019. Ibaye ku nshuro ya 22, kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 500.
Expo ya mbere yabaye mu 1998 yitabiriwe n’abamurika 105, muri bo hari harimo abanyamahanga 29, mu gihe iyo mu mwaka ushize wa 2018 yitabiriwe n’abamurika 450, hakaba hari harimo abanyamahanga 135.
Abasura Expo na bo ngo bariyongereye kuko muri Expo ya mbere bari ibihumbi 100, naho iy’umwaka ushize ngo ikaba yarasuwe n’abagera ku bihumbi 350, uyu mwaka biteganyijwe ko bazarenga ibihumbi 400.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kuduha amakuru ya expo2019