EWSA yatakaje 20% by’amazi yatunganyaga
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, amazi EWSA itunganya yagabanutse 20% (124692 m3) bitewe n’imvura zabaye nyinshi zigatuma amazi yandura cyane, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa EWSA.
Guhera mu ntangiriro za 2013 ikigo gishinzwe Umuriro, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) cyabaye iciro ry’imigani ahanini biturutse ku ibura ry’umuriro ryakabije bigakubitiraho n’ry’amazi mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu.
Nubwo ukwitotomba kwa benshi kwari gushingiye ko nta mpamvu iki kigo cyatangazaga z’ibyo bibazo byari byabaye ingutu cyane cyane muri Kigali, Ubuyobozi bwa EWSA bwaje gutangaza ko bwahuye n’ibibazo bitandukanye birimo n’ubujura bwakorerwaga ibikorwa byabo.
Bimwe muri ibyo bibazo byarimo ibiza byangizaga bimwe mu bikoresho bya EWSA, ubujura bwa hato na hato bwibasiraga ibindi bikorwa ndetse n’umubare w’abafatabuguzi wakomeje kwiyongera ugatuma ibyo bashobora gutanga biba bicye ugereranyije n’ababikeneye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 25/04/2013, ubuyobozi bw’iki kigo kiba gihanzwe amaso na benshi cyanasobanuye ku mpamvu z’amazi yabaye macye muri iyi minsi ishize byatumye hari igice kinini cyagabanutse ku mazi batunganyaga.
Robert Sano, ushinzwe Amazi, isuku n’Isukura, yatangaje ko ayo mazi yagabanutse kubera ibihe by’imvura yabaye nyinshi ikanduza amasoko bakururagaho amazi, aho byabagoraga kuko amazi yabaga yanduye cyane.
Yasobanuye ko mu gihe amazi aba abaye macye binagora kugira ngo azongere agere aho yageraga cyane cyane ahantu hahanamye, kuko ingufu zayo ziba zagabanutse bigasaba igihe kirekire ari nabyo byagiye biba ku bantu batuye ku misozi nka Gatsata.
Ushinzwe Amazi, isuku n’Isukura muri EWSA yakomeje atangaza ko icyo kibazo bateganya ko kizashira ari uko iyo mvura nayo yagabanutse, bakaba bari gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda).
EWSA kandi yatangaje ko icyo gihombo cy’amazi yagize cyaje kiyongera ku bandi bafatabuguzi babo batajya bishyura amazi bakoresheje. Sano agatangaza ko batangiye gahunda yo gukangurira abantu gukoresha za mubazi zizajya zifasha kubara amazi umuntu yakoresheje.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ewsa yari ikwiriye gusaranganya amazi muri quartiers nk’uko ibikora ku mashanyarazi. Samuduha twabuze amazi ubu tuyakura mu giporoso, turatabaza EWSA ngo natwe itwibuke.