EWSA yashyizeho uburyo bwo gusaranganya amazi mu mujyi wa Kigali kubera kuba macye
Ikigo gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA) cyatangaje ko kubera ubucye bw’amazi muri iki gihe cy’impeshyi, cyashyizeho uburyo bwo kuyasaranganya mu bice bitandukanye bya Kigali.
Iki kigo kigasaba abatuye Kigali kudatangazwa no kubona rimwe na rimwe badafite amazi, nk’uko ubuyobozi bw’iki kigo bwabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 31/07/2013.
Butangaza ko amazi muri iki gihe cy’impeshyi amazi ari kugera ku baturage ari 70% gusa by’abasanzwe ari abafatabuguzi bayo mu mujyi wa Kigali. Ibyo bikazatuma hari amasaha amwe y’umunsi abaturage batazajya babonamo amazi, nk’uko Umuyobozi wa EWSA wungirije ushinzwe amazi n’isuku, James Sano, yisobanuye.
Yagize ati: “Natwe ntitwifuzaga gukora iryo saranganya, turabiterwa n’ibibazo; ubwo tukaba dusaba abakiriya bacu kwihangana bagashaka ibyo babikamo amazi, kuko igihe bayabuze hazaba hari abandi barimo kuyahabwa.”
Mu mpamvu zitera amazi kubura EWSA itanga, harimo ubwiyongere bw’ubukungu n’abatuye umujyi bavuye ku bihumbi 765 bagera kuri miliyoni 1.2 mu myaka 10 ishize, mu gihe ishoramari mu bijyanye no gutanga amazi ryo ritiyongera.
Yakomeje atangaza ko ngo hakenewe metero kibe (m3)120,000 ku munsi, mu gihe amazi aboneka atarenga m3 70,000 ku munsi.
Mu bakunze kwibasirwa n’ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali, harimo abatuye ku misozi miremire aho bigoye kuyazamurayo n’abari kure y’ingomero amazi avanwamo. Aho niho amazi agenda atangwa mu ngo zihegereye, akagera ku bari kure yagabanutse cyangwa yashize.
Sano yamaganye uburyo mu gihe cy’impeshyi bamwe bakoresha amazi cyane, rimwe na rimwe ngo bitari ngombwa bigatuma abandi bayabura. Yavuze ko bayakoresha mu koza imodoka kenshi ku munsi, kuvomerera ibyatsi cyangwa kuyamena mu mihanda.
Yaburiye abantu bavoma ku bihombo byangijwe ndetse n’abatagira za mubazi z’amazi, ko nibatihutira kuzifata bitarenze ukwezi kwa nzeri k’uyu mwaka bazabihanirwa.
Yamaganye kandi abagurisha amazi kuri za kiyosike (kiosk) ku giciro kirenga amafaranga 10Frw ku ijerican imwe, cyangwa abavomesha amazi ku bigega(byitwa baladeri), mu gihe muri za kiyosike yaba arimo.
EWSA ivuga ko irimo kwihatira kongera ingomero zitanga amazi, aho ngo mu mwaka wa 2020 bazaba bamaze kubona m3 40,000 ku munsi, ziyongera ku zisanzwe zitangwa muri iki gihe, ndetse ko mu mwaka w’2035 haziyongeraho izindi m3 100,000 ku munsi.
Ubuyobozi bwa EWSA kandi bwashubije ibibazo bijyanye n’inkongi z’imiriro ko, abafite inyubako zirimo amashanyarazi bagomba kwirinda gucomeka ibikoresho byinshi kuri ‘multi-prise imwe’, kuko ngo akenshi biba biyirusha ubushobozi; bakirinda kandi gukoresha intsinga zitujuje ubuziranenge, ndetse bakitabira gukoresha akuma kagenzura inkongi.
Urutonde rw’uburyo amazi azasaranganwa rugaragara ku rubuga rw’icyo kigo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
EWSA impamvu itanga service mbi nuko arimwe mugihugu.haje indi yakwisubiraho ubwo se bubatse ibindi bigega ntabwo twabona amazi bajye barfka kutubeshya.
amazi agera kubatuye mu gice cyepfo gusa,ijerekani turayigura frs 300
amazi agera kubatuye mu gice cyepfo gusa,ijerekani turayigura frs 300
hari ahantu hashize ukwezi nta mazi ahaba,munsi y’irimbi rya nyamiraambo,kuri ligne iva mu rugarama
None ko mutaduhaye izina ry’urubuga rwa ewsa?
EWASA BAKORA GICANCHURO...UREBYE UKO BINJIZA AMAFARANGA ARIKO BASHAKISHAGA N’AMAZI BYABA BYIZA...GUCURUZA NTA GISHORO SHA....URETSE KUGURA AMATIYO KANDI AMENSHI NI AYO MURI ZA SEBUTANTI...Bazige uburyo amazi ari mu birunga no mu misozi nka Ndiza yagera mu gihugu hose kandi yo ntanubwo yakenera Moteri iyasunika...byatwara byinshi ariko ikibazo kigakemuka
Ariko se ni gute bidatangaje? Igihugu cy’u Rwanda cyuzuye amazi no mu ndiba z’imisozi ariko nta mazi tugira igihe cyose, mu murwa mukuru kandi! Ikibazo kimaze imyaka irenga mirongo, ubwo koko murabeshyera ubushobozi bucye, cyangwa ni imibare mibi? Nimuyatware n’ubundi twamenyereye kuyabura mutaduteguje