EWSA yagabanyijwemo amasosiyete abiri, yo ikazavaho

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 23/10/2013 yemeje ivugururwa ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA) kikavamo amasosiyete abiri, imwe ishinzwe ingufu naho indi ishinzwe amazi n’isukura.

Mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 23/10/2013, bigaragara ko iki kigo cyari cyashyizweho mu mwaka wa 2010 cyagabanyijwemo amasosiyete abiri arimo imwe ishinzwe ingufu (Power and Energy Holding Company) n’indi ishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Company).

Aya masosiyete yombi yagabanyijwe muri EWSA akaba agomba gukora nk’amasosiyete y’ubucuruzi hagamijwe kunoza imikorere, nk’uko tubikesha iri tangazo.

Inama y’abaminisitiri kandi yemeje umushinga w’itegeko rikuraho itegeko No43/2010 ryo ku wa 07/12/2010 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA).

Ikigo EWSA (nk’izina) gikwirakwiza ingufu n’amazi mu Rwanda cyashyizweho mu mwaka wa 2010 gisimbuye icyitwaga RECO&RWASCO; nyuma yo kwitwa ELECTROGAZ kuva mu mwaka w’1976.

Amateka arambuye ya ELECTROGAZ kugeza kuri EWSA

ELECTROGAZ yashinzwe mu mwaka wa 1939 ishinzwe n’Abakoloni b’Ababiligi kugira ngo ikwirakwize amazi, amashanyarazi n’umwuka (Gaz) mu byahoze ari Rwanda-Urundi. Icyo gihe, yitwaga “REGIDESO” ifite icyicaro gikuru i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Mu mwaka w’1963, iyo sosiyete yaje kugabanywamo ibice bibiri harimo REGIDESO Rwanda na REGIDESO Burundi.

Mu mwaka w’1976, ni bwo REGIDESO Rwanda yahindutse ELECTROGAZ ndetse yemererwa kwiharira uburenganzira bwo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu gihugu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, habayeho ubwiyongere bw’abatura mu mijyi bituma habaho no gukenera amazi n’amashanyarazi mu buryo bwo hejuru. Muri icyo gihe, ibikorwa remezo byari biri muri ELECTROGAZ ntibyashoboraga guhaza abantu bose bifuzaza amazi n’amashanyarazi, ari na yo mpamvu yatumye hatekerezwa ku ishoramari risumbyeho muri uru rwego.

Mu mwaka w’1999, hagiyeho itegeko ryambura ELECTROGAZ ubwiharire (monopoly) bwo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi. Ibi byateye imbaraga abashoramari bigenga mu rwego rw’ingufu gutangira ibikorwa byabo.

Mu mwaka wa 2003, ELECTROGAZ yashyizwe mu maboko y’ibigo bibiri kugira ngo biyicunge ndetse biyivugurure. Ibyo bigo ni Lahmayer International ndetse n’ikigo Hamburg Water Works byari byahawe igihe cy’imyaka 5.

Cyakora, byagaragaye ko ibi bigo bitasubizaga ibyo byari byitezweho, ku buryo mu mwaka wa 2006, amasezerano n’ibi bigo yasheshwe, ikigo ELECTROGAZ gisubira mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda.

Icyo gihe, Inteko y’Abayobozi (Board of Directors) ba ELECTROGAZ yasabwe gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse no kuvugurura iki kigo kugira ngo gisubize ibyifuzo by’abakiliya. Kuri iyo nshuro, Ikigo cya ELECTROGAZ cyagaragaje gutera imbere no guhanga udushya mu gutanga serivise zisumbuyeho ku bakiliya bayo.

Mu mwaka wa 2008, hashyizweho itegeko (No43-44/2008 ryo ku wa 09/09/2009) rihindura ikigo ELECTROGAZ mu cyitwa RECO/RWASCO kirimo ibigo bibiri ari byo: RECO (Rwanda Electricity Corporation) na RWASCO (Rwanda Water and Sanitation Corporation).

Mu mwaka wa 2010 ni bwo Ikigo RECO&RWASCO cyahujwe gihabwa n’izina rishya ari ryo EWSA (Energy, Water and Sanitation Authority) gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura.

Muri uyu mwaka wa 2013, Ikigo EWSA na cyo kigabanyijwemo amasosiyete abiri y’ubucuruzi kandi hakaba hemejwe umushinga w’itegeko rivanaho iryagishyizeho. Ibyo bisobanuye ko ubwo iryo tegeko rizatorwa, n’Ikigo EWSA kizaba kivuyeho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo mwakoze ni bon gusa mbona hakagiyeho itsinda rihoraho ryokubikurikirana,murakoze ;murwegorzq securite

vincent yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

twizere ko izi mpinduka zose zizatanga ibisubizo by’ibibazo abanyrwanda bafite ku byerekeye kugezwaho amazi ndetse n’umuriro ku buryo buhagije.

justine yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka