EWSA ivuga ko ibura ry’umuriro riterwa n’insinga zibwe
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro, amazi n’usukura (EWSA) cyatangaje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato ryagaragaraga henshi mu gihugu ryaturutse ku bujura bwakorewe ku mapironi atwara umuriro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21/03/2013, Charles Kanyamihigo, wungirije umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu, yatangaje ko by’umwihariko ibura ry’umuriro mu mujyi wa Kigali ryatewe n’ubujura bwakorewe ku mapiloni yo mu murenge wa Jabana bigatuma amapiloni aguswa n’umuyaga.
Yagize ati: “Ni ikibazo kimaze igihe kirekire, ubugenzuzi burakorwa ndetse dufite n’abakozi bahakora ariko kuko tutajya inama n’abajura hari igihe uhava agahita aza”.
Ku kibazo cy’icikagurika ry’amashanyarazi cyatumye hari ibyuma byinshi by’abaturage bishya, Kanyamihigo yatangaje ko biri mu nshingano z’abaturage kugira ibikoresho biringaniza umuriro (stabilizers), kuko bitari mu nshingano za EWSA kugenzura imbere mu mazu y’abaturagge.
Yahamagariye Leta gushyiraho ikigo gishinzwe kujya kigenzura niba buri nzu yujuje ibisabwa kugira ngo ihabwe umuriro w’amashyanyarazi, anakangurira abaturage kwitabira kugura utwo twuma.
Kanyamihigo ntiyemera ko kuba urugo rumwe cyangwa ikigo kimwe byarahishije ibikoresho ari amakosa ya EWSA, akavuga ko babyirengera iyo ari agace (quartier) kose kahiye. Kugeza ubu nta mibare irashyirwa ahagaragara y’ibyaba byarangijwe n’iri bura ry’amashanyarazi.
Ubuyobozi bwa EWSA butangaza ko isanwa rigenze neza mu cyumweru kimwe umuriro w’amashyanyarazi waba wongeye kugenda neza. Kugeza ubu igipimo cy’umurimo mu Rwanda kiracyari kuri 16% gusa.
Hashize iminsi abaturage batishimiye imikorere ya EWSA cyae cyane ibura ry’amashanyarazi kandi bayayigaya ko ubuyobozi bwa EWSA bwicecekeye, nyuma yo kubona ibibazo bikomeye ikigo kirimo.
EWSA ivuga ko umubare w’abafatabuguzi ugenda wiyongera, ukarusha ubushobozi iki kigo cyagombaga gutanga kandi ko igerageza gutanga amatangazo ku bafatabuguzi iyo hari ikibazo kibaye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango nsabe ubuyobozi bwa Rwamagana mudukorere ubuvugizi mumurenge wamunyiginya akagali ka Nkomangwa na Nyarubuye icuraburindi ryokutagira umuriro wamashanyarazi biri kubangamira iterambere ryacu reba nkamashuri ari Inyarubuye akaba adafite umuriro birababaje.
Ibyo EWSA Ivuga ni ukuri no mu kigo cy’amashuri cya Rwimbogo kiri mu Murenge wa Rwimbogo uherereye mu Karere ka Gatsibo abajura baraye bibye insinga zo kuri installation y’ikigo gusa abaturage baribaza niba icyo kigo nta bazamu kigira.
Ewsa, imikorere yayo mubyukuri ntawabura kuyinenga,abaturage bagace kamwe ka Muyumbu mu karere ka Rwamagana bamaze imyaka ibiri barishyize hamwe basaba umuriro condtions zoze barazuzuza,ejobundi ahobazaniye amapoto bati turaha agapande kamwe abandi bategereze, nayo mapoto bashinze amaze ukwezi ntansinga afite, ese ejo umuyaga nuyagusha bazavuga ngo nabajura? Nzabandora numwana wumunyarwanda.
For more explanation you can cotnact me on 0722236472 or email: kanams2020@ yahoo.com
Ariko se ubungubu aba bayobozi ba EWSA barabona abanyarwanda bose ari abana ninjiji gusa koko? hamaze gushya ibigo na Institutions bingahe koko mugihe gito cyane? ese iyo insinga zibwe bituma umuriro uza ukongera ukabura kuko batira insinga bakacya hanyuma nyirazo yazitwara ukongera ukabura? ariko mwagiye muba responsible mukareka kubeshya!
Ariko inkur yanyu mwanditse ntisobanutse!!! mujye mugerageza kuduha amakuru afatika/
Nibyo hari aho amapoto agwa bitwe nokwiba insinga, ariko usanga abayozi bareba umujyi wa Kigali nkaho aricyo gice cyonyine kigize urwanda.Imyumvire nk’iyi ituma ibice byinshi by’igihugu bitagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi. Urugero naatanga nahitwa Munyiginya kurugabano rwa Gishari na Munyiginya ahari amashuri Primaire na secondaire umuriro ukaba utarahagera kugez’ubu kandi umuriro uri hafi. Kuva kuri kaburimbo umuriro ugarukira nko mu m 600 kuva kuri ayo mashuri ujya Ruhunda ni Km 2.5 tukibaba impamvu abayobozi badakora ubuvugizi ngo iryo shuri ribone umuriro. Ikibabaje abaturage bisyize hamwe ngo babone umuriro ariko babura kivuganira.