EWSA irashinjwa kutishyura abakurikiranye imirimo yo kubaka biogaz mu mashuri

Aba Ingénieurs bari bashinzwe gukurikirana imirimo y’ubwubatsi bw’ibigega bya biogaz mu mashuri yisumbuye mu rwego rwa stage itangwa na RDB barashinja EWSA kubashyiraho amananiza igamije kwanga kubishyura amafaranga ya stage bagomba kwishyurwa.

Abo bimenyereza umwuga bagenerwa amafaranga ibihumbi ijana na RDB ariko yabishyuye igice kuko andi bagombaga kuyishyurwa na EWSA bakoreragamo stage.

Bamwe muri abo bakurikiranaga imirimo y’ubwubatsi bwa biogaz bavuga ko mu gihe bagombaga kwishyurwa amafaranga 600 ahwanye n’amezi atandatu bamara muri stage, RDB yabishyuye ibihumbi 300 kandi EWSA nta na rimwe irabaha.

Abo ba Ingénieurs bavuga ko EWSA yari yanze kujya ibishyura buri kwezi ibabwira ko barimo gukurikirana dosiye yabo kugira ngo bazabahembe nk’aba ingénieurs aho kubahemba nk’abimenyereza umwuga kuko ngo babonaga bidakwiye mu gihe bakora akazi nk’akabandi ba ingénieurs.

Baje gutungurwa no kubona bamwe barangije imirimo bari bashinzwe ndetse n’igihe cya stage kikarangira ariko bakabona nta bushake EWSA ifite bwo kubaha bya bihumbi 50 bya buri kwezi yumvikanye na RDB.

Ibi byatumye bafata icyemezo cyo kubaza umukozi ushinzwe imirimo yo kubaka Biogaz muri EWSA, Kayumba Timothy, abasaba gukora raporo z’ibikorwa bakoze ngo babone kubahemba. Raporo bayimushyikirije mu ntangiriro za Gicurasi 2012.

Nyuma yo gutanga raporo bari babasabye, aho kubaha amafaranga yabo bababwiye ko hari umuntu umwe watinze gutanga raporo bityo bakaba nta mafaranga bazabona mbere ya tariki 15/07/2012 kuko ngo ingengo y’imari y’uyu mwaka yahagaritswe bakaba bagomba gutegereza iy’umwaka utaha.

Abo ba Ingeniers bavuga ko mu makuru bahabwa usangamo kwivuguruza kuko umukozi muri EWSA na we ubakurikirana, Mukashyaka Alphonsine, yaboherereje email ibasaba guhindura raporo bari barakoze bagatanga raporo y’ibikorwa bya buri kwezi kandi ngo mu ba stagiaires 13 bakurikiranaga iyi mirimo yo kubaka ibigega bya biogaz umunani bonyine nibo bamugejejeho raporo.

Mukashyaka Alphonsine yadutangarije ko gutinda kwibishyura byaturutse kuri RDB yatinze kugeza amasezerano (contracts) bagiranye n’abo ba stagiaires dore ko ari yo baboherereje bityo ngo bakaba batarashoboraga gutanga amafaranga ayo masezerano adahari.

Mukashyaka avuga izo contracts RDB yazigejeje muri EWSA tariki 27/04/2012 ariko na bwo bakaba batarashoboraga kubaha ayo mafaranga batarabona raporo za buri kwezi z’ibikorwa bakoze.

Mukashyaka Alphonsine kandi avuga ko amafaranga bagombaga guha aba ba stagiaires ari ayo kubafasha mu gihe bari muri stage kandi ngo nta hame ko ikigo bakoreramo kiba kigomba kuyabaha bityo bakaba batari bakwiye kuyaburana.

Twashatse kuvugana n’umukozi ukurikirana aba stagiaires muri RDB ngo atubwire ibyo EWSA ibashinja kuba nyirabayazana mu kuyitinza kwishyura abo ba stagiaires itinza contracts zabo ariko ntibyadushobokera.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo ba interns twabahawe na RDB binyujijwe muri MININFRA, ariko EWSA nta masezerano yarifitanye na RDB yuko izajya ifata aba inters bimenyereza akazi uretse n’uko bavuga ngo twagombaga kubaha ibihumbi 300 kuri 600 RDB yari kubaha.EWSA yabonye ari byiza ko yabaha facilitation, itangira procedure ya MoU na RDB yemera ko izabaha ibihumbi 50 kukwezi,byumvikane neza ntaho ahuriye na ya RDB, iyo MoU yasinywe muntangiriro z’uku kwezi,tubatse raport ngo tuzishingireho tubishyura mbere yuko budget ifungwa bamwe barazohereza abandi ntibabikora, ariko raport bohereje nazo ziri general, ntizigaragaza icyo bakoze mukwezi bazishyurwa, ubishinzwe ababwir’uko bagomba kubigenza nibyo byavuyemwo kuza mubinyamakuru no gusebanya kumaradiyo. Nubwo bavuga ko bambajije nta mu intern numwe ndavugana nawe kur’icyo kibazo cya raport.Mbere yuko batanga nayo makuru mukinyamakuru twari twanabahamagaye ngo dukorane inama nabo kuri 30/05/2012, ndizera ko bazaza tukavugana kukibazo cyabo.

Kayumba Timothy yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ariko abantu bari kurangiza kwiga murabona bazigeza kuki koko? umuntu arangiza kaminuza bamusaba gukora rapport ikamunanira ahubwo agasakuza mu binyamakuru? abanyamakuru bo se ki? ndebera nawe isano hagati y’iyo nkuru na titre! Mwakoze rapport musabwa maze bazabima amafaranga mukabona gusakuza mufite icyo mushingiyeho? Poor ireme ry’uburezi.com; shame on MINEDEC...

yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka