EU yemeye inkunga y’asaga Miliyari 25Frw yo gufasha inkambi ya Gashora

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), watangaje ko ugiye guha inkunga ya miliyoni 22 z’ama Euros (asaga Miliyari 25FRW) Inkambi y’Agateganyo y’Impunzi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Iyo nkunga izafasha impunzi n’abimukira kubona iby’ibanze bakeneye mu mibereho nko kuvurwa, kwitabwaho mu mitekerereze no guhabwa amahugurwa yo kwibeshaho mu gihe bategereje kubona umurongo w’ubuzima buri imbere, harimo no kubabonera ibihugu bindi byakwemera kubakira nk’ubuhungiro bwa gatatu.

Iyo nkunga ije yiyongera ku yindi yashyikirijwe Ishami rya UN ryita ku mpunzi (UNHCR), yose hamwe ikazakoreshwa kugeza muri 2026; ije isanga andi miliyoni 12.5 z’ama euro (asaga Miliyari 14rw) nayo yatanzwe na EU hagati ya 2019 na Mata 2022.

Asobanura ibyerekeranye n’iyo nkunga, uhagarariye EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, ku wa Gatatu 09 Gashyantare 2023, yavuze ko kuba iyo nkambi y’agateganyo ari inzira iganisha ku gushaka ibisubizo by’ibibazo abariyo bahura nabyo, buri nkunga iyo ari yo yose ni ingirakamaro.

Ambassador Calvo Uyarra yagize ati “Inkambi y’agateganyo y’impunzi iri mu Rwanda, ni igikorwa cy’ingenzi kigamije gutabara ubuzima bw’abantu bafashwe nabi cyane muri Libya, bakazanwa mu Rwanda aho baba mu buzima butekanye. Ni igikorwa ntangarugero cy’ubufatanye Nyafurika n’imikoranire myiza hamwe na EU. Turashima Guverinoma y’u Rwanda kuba yarakiriye aba bagabo, abagore n’abana kugeza magingo aya, ibisubizo birambye nabyo bizaboneka”.

Imibare itangwa na UNHCR igaragaza ko hagati ya 2019 na 2023, impunzi zazanywe mu byiciro 12 (haje impunzi n’abimukira babarirwa mu 1500). Barimo abo muri Eritrea, Somalia, Sudan, Ethiopia, Sudan y’Epfo, Cameroun, Guinea, Nigeria na Chad.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda Aissatou Ndiaye, yashimye EU ku nkunga yateye inkambi ya Gashora, ndetse avuga ko izagira uruhare runini mu kubageza ku mibereho myiza, mu gihe batarabasha kubona ibihugu bibakira nk’ubuhungiro bwa gatatu.

Ndiaye yanavuze ko mu myaka iri imbere bafite gahunda yo gufasha abandi bantu babarirwa mu 3000, nabo babayeho nabi mu bihugu bahungiyemo by’umwihariko muri Libya.

Uwitwa Foebre Mariam January Girmay (izina amenyekaniraho mu nkambi), ni umwimukira waturutse muri Ethiopia, wavanywe muri Libya mu Kuboza 2021, agerageza guhunga ibibazo by’ubuzima bugoye mu gihugu cye. Avuga ko amizero ye rukumbi ari ukubona igihugu ashobora kubamo atekanye hamwe n’abana n’umugabo.

Mariam aragira ati “Nanyuze mu buzima bugoye cyane, sinagereranya u Rwanda na Libya kubera ko ubuzima bwo muri Libya bwari bubi cyane; mu Rwanda numva ari iwacu, nkunda uko hateye, tubayeho neza kandi ni ahantu hashimishije. Nkunda u Rwanda, ariko icyo nifuza ni ukujya mu Burayi kandi igihugu nifuza ni Norway. Ndasaba bene wacu basigaye mu rugo bifuza kuvayo, ko banyura mu nzira zemewe”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Philippe Habinshuti, yavuze ko Guverinoma yiyemeje gutuza neza impunzi n’abimukira kugira ngo bishimire ubuzima n’uburenganzira bwabo kandi bakore batere imbere.

Kuva muri 2019, abantu basaga 900 bavuye mu Rwanda berekeza mu bindi bihugu banyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Muri bo harimo impunzi n’abimukira bakiriwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi nka Suède, u Bufaransa, u Bubiligi na Finland.

Muri Libya haracyari umubare munini w’abantu babayeho nabi cyane, bakeneye kuvanwayo bagatuzwa ahatekanye, aho bashobora guhabwa ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi no gushakirwa ibisubizo birambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka