EU yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero azafasha gusana imihanda yo mu byaro
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero azakoreshwa mu gusana no kubaka imihanda ihuza ibice by’icyaro n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo guteza imbere abaturage no kugabanya ubukene.
Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, kuri yu wa Gatanu tariki 04/10/2013, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yatangaje ko iyi nkunga ije kunganira abatuye ince z’ibyaro batabonaga uko bageza ibicuruzwa byabo mu mujyi.
Yagize ati: “Tubona y’uko ari amafaranga menshi azafasha kugira ngo cyane cyane ibihahwa byinshi bishobore kuba byagera ku masoko. Urabona azafasha iterambere ry’uturere, azafasha mu by’ukuri kugabanya ubukene.
Twabonye ko ari amafaranga azagira ingaruka nziza kandi ajyanye n’icyerekezo cyacu cyane cyane icyerekezo cy’imbaturabukungu aho dushaka kugira ngo turebe ko ubukungu bwacu bushobore kuba bwakwihuta.”

Amb. Michel Arrion uhagarariye EU mu Rwanda, ariko unasoje igihe cye, yatangaje ko ari ingenzi ko abahinzi bageza imyaka yabo ku isoko. Kuri we imihanda ikoze neza kandi yoroshye kuyigendamo izagabanya ibiciro byakoreshwaga ku ngendo.
Ati: “Iyi gahunda izafasha u Rwanda mu kugabanya ubukene no kurwanya inzara, kuko n’ubwo hari byinshi rwakoze hakiri n’ibisigaye byo gukemura. Ubumwe bw’u Buryayi buzakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda zo kugabanya ubukene.”
Aya mafaranga akazakoreshwa mu gihe cy’imyaka ine, aho hazaba hitabwa ku mihanda yo mu turere turindwi dutandukanye wo mu gihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
KUbana neza nicyo bimara! Incuti zifashanya gukemura ibibazo bitandukanye. Barakoze EU kuduha ino nkunga.
izi nkunga zikoreshwa icyo ziba zaragenewe gukora, akaba ari nayo mpamvu usanga igihe cyose imiryango mpuzamahanga nk’iyi iba ifitiye icyizere igihugu cy’u rwanda, akaba ari nayo mpamvu izi nkunga zikomezwa gutangwa nyamara hari ababa batifuzako zihabwa u rwanda.