EU n’u Buholandi bahaye u Rwanda miliyari 42.5 RwF yo kwita ku butaka n’amazi
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi(EU) ingana na miliyoni umunani z’amayero (ahwanye na miliyari 6.3 z’amanyarwanda RwF), igice kimwe cyayo kikazafasha u Rwanda kunoza serivisi z’ubutaka, ikindi kikazaharirwa kongera ubumenyi ku bakozi mu nzego za Leta zitandukanye.
MINICOFIN kandi yahise yakira inkunga ya miliyoni 44.9 z’amayero (Euro), ahwanye n’amanyarwanda miliyari 36.2 RwF, yatanzwe na Leta y’u Buholandi; akaba agamije kubungabunga umutungo kamere w’amazi no gufasha amashuri kwita ku bumenyi mu by’ubuhinzi.

Inkunga yose yatanzwe kuri uyu wa kane tariki 07/5/2015, ivuye mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, guteranyaho iyatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi cyonyine; iragera kuri miliyari 42.5 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF).
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete na Ministiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, bijeje Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan ko Leta y’u Rwanda igomba kunoza serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka no kuzegereza abaturage, ndetse no kumenya neza ko ubutaka buri mu maboko y’abagombye kuba ba nyirabwo.
Ministiri Biruta yavuze ko mu Rwanda hari ibibanza cyangwa imirima ingana na miliyoni 10.6; muri byo ibyatangiwe ibyangombwa bikaba ari miliyoni 8.6.
Ambasaderi w’umuryango wa EU mu Rwanda, Michael Ryan yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yaramaze kugira umubare w’amasambu ari mu gihugu hose; akavuga ko iki gikorwa ari intangarugero ku bindi bihugu byinshi ku isi ngo bikunze kubamo amakimbirane y’abaturage ashingiye ku butaka.

Nyuma yo kwakira inkunga y’umuryango w’u Burayi, ba Ministiri Amb Gatete na Dr Biruta bahise bakira Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Leoni Cuelenaere wari uzaniye u Rwanda inkuru y’uko Leta ye yaruhaye miliyari 36.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ministiri Biruta yashimye agira ati:“Dufite ingero nyinshi z’ibiyaga byari byaratangiye gukama”, aho yijeje ko inkunga yatanzwe, igiye gufasha kubungabunga inkombe n’ibyogogo by’ibiyaga n’imigezi, kugira ngo amazi yo mu Rwanda arusheho kuguma mu mariba no mu bishanga, kuba meza ndetse no kudatembana ubutaka.
Igice cy’inkunga ingana na miliyari umunani z’amanyarwanda yatanzwe n’u Buholandi, ngo kizahabwa Kaminuza y’u Rwanda (ishami ry’ubuhinzi), rigomba gukorana n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu guteza imbere uruhererekane rw’abantu bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Inkunga yatanzwe ku mpande zombi, iri mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’umuryango w’u Burayi, ndetse n’ayo rwagiranye na Leta y’u Buholandi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Amazi ni ubuzima, Biragara koko ko Amazi y’U Rwanda yitaweho . Good
iyi nkunga ije ikenewe kandi izadufasha byinshi
umuryango w’ ibihugu by’ uburayi n’ u Rwanda ubona umubano wacu ugenda ukomera cyane