Ethiopia yaje kwigira ku Rwanda uko ikoranabuhanga riteza imbere uburezi

Abakurikirana politiki y’uburezi muri Ethiopia baje kwigira ku Rwanda uko ikoranabuganga rikoreshwa mu burezi, nyuma y’uko ngo bumvise u Rwanda ruvugwaho byinshi birimo gahunda ya OLpC yo gutanga mudasobwa kuri buri mwana, kwiga hakoreshejwe iya kure abiga batagiye mu ishuri, ikwirakwizwa ry’imiyoboro ya fibre optic n’iterambere mu itumanaho.

Aganira na Kigali Today, Wondalle Dawoude uyoboye itsinda ry’abanya-Ethiopia riri mu Rwanda yagize ati: “Twumvise politiki yo guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda idushimishije tuza kwirebera, kandi dutangiye kwemera ko ibyo twabwiwe ari ukuri, dushingiye ku bisobanuro baduhaye. Turibwira ko mu cyumweru tuzamara mu Rwanda tuzirebera byinshi twakwigira ku Rwanda tukazabijyana mu gihugu cyacu.”

Mukama Evode ushinzwe uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga n’iya-kure mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Rwanda Education Board, aremeza ko abo banya-Ethiopia bazabona byinshi, kuko ngo n’ubwo ikoranabuhanga mu burezi ritarakwira hose, hari henshi rikoreshwa kandi mu buryo bunyuranye ku buryo bazabona ubwo buryo bwose bakaba banihitiramo ububabereye.

Bwana Mukama ati:“Bazabona uburyo dukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru, nka za mudasobwa, imiyoboro y’itumanaho ya fibre optic itanga internet hamwe n’ikoreshwa rya gahunda twita iya-kure ituma abantu babasha kwigira kure batagombye guhurira mu ishuri rimwe.”

Etiyopiya yaje kwigira ku Rwanda uko yakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abana bayo. REB iremeza ko mu Rwanda abanyeshuri 16 basangira mudasobwa imwe mu mashuri abanza.
Etiyopiya yaje kwigira ku Rwanda uko yakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abana bayo. REB iremeza ko mu Rwanda abanyeshuri 16 basangira mudasobwa imwe mu mashuri abanza.

Mukama yavuze ko ubufatanye bwa leta n’abaturage, imiryango inyuranye n’abikorera ari bwo buzakuraho imbogamizi iri mu mashuri ataragezwamo ikoranabuhanga. Kuri Mukama, ngo “Ibigo bishinzwe itumanaho by’umwihariko bigomba gufashisha abantu bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga.”

REB ivuga ko umubare wa za mudasobwa mu mashuri ukiri muto cyane, aho ikigereranyo ku mashuri yisumbuye ari abanyeshuri 40 basangira mudasobwa imwe, naho mu mashuri abanza ngo ni abanyeshuri 16 basangira mudasobwa imwe, mu gihe amashuri 200 muri 2,500 ari yo amaze kugezwamo internet (murandasi).

Gusa ngo igihugu cya Ethiopia cyo nta ntambwe nini kiratera y’ikoranabuhanga mu burezi nk’uko bimeze mu Rwanda, kuko ngo rishingiye ku kumva no kureba gusa, hifashishijwe za radio na za tereviziyo barebamo porogramu zijyanye n’uburezi, nk’uko Dawoude yabibwiye Kigali Today.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

N’abandi baraje kld n’abataraza bazaza. Ntimushobora kumva uburyo nkunda igihugu cyanjye pe. Burya uzihe agaciro ntawe utazakaguha. Kd burya iyo ukora ibyiza byonyine birivugira. Mana jya ukomeza uhe umugisha u Rwanda kd ururinde amajya n’amaza

Sandrine yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka