Ethiopia: Perezida Kagame yitabiriye inama ya 38 ya AU
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare no ku Cyumweru ku ya 16 Gashyantare 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutabera ku Banyafurika n’abakomoka muri Afurika binyuze mu Mavugurura.”
Iyo nama iraganirirwamo ingingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bwa Afurika, zirimo umutekano n’ihindagurika ry’ibihe.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, Perezida Kagame ayobora inama yo ku rwego rwo hejuru, igamije gushaka uburyo bwabonekamo amafaranga yo guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Muri iyi nama, Perezida João Lourenço wa Angola, arashyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa AU, umuryango wari usanzwe uyobowe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania.

Biteganyijwe kandi ko muri iyi nama hatorwa Perezida wa Komisiyo ya AU, usimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Chad, wari muri izi nshingano kuva muri Werurwe 2017. Abakandida barimo Raila Odinga wo muri Kenya, Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar ni bo bawuhataniye.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bateganyije kuganira ku ngaruka z’ubucakara muri Afurika, aho bumvikana ku buryo ibihugu by’i Burayi byakoronije Abanyafurika bikwiye gutanga indishyi.
Izindi ngingo za Politiki zigarukwaho ni amakimbirane yabaye karande muri Somalia, Sudani y’Epfo, agace ka Sahel no mu Biyaga Bigari, hamwe n’izindi zishingiye ku mateka zo muri Cameroun, Ethiopia, Sudan, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ohereza igitekerezo
|