Ese umushinga wa Biogaz, waba uri mu marembera?

Hirya no hino mu gihugu aho abaturage bubakiwe ibigega bya biogaz, bamwe baratangaza ko izo biogaz zitagikora, ndetse ngo n’aho zikora ntizikora uko bikwiye.

Akazi ko gukorera biogaz ngo ntikoroshye
Akazi ko gukorera biogaz ngo ntikoroshye

Ni nyuma yo kuzitangaho amafaranga menshi, bizezwa ko nizimara kubakwa bazaca ukubiri no gucana inkwi n’amakara, kandi bakabasha kurengera ibidukikije.

Abaturage kandi banasezeranywaga kuzajya bacana amashanyarazi akomoka kuri biogaz, ariko ntibigeze bayacana.

Ahenshi mu hubatswe izo biogaz ubu zarapfuye ntizigikora, ndetse ngo n’aho zikora ntizaka uko bikwiye.

Rutagaramba Carmini wo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo, yabwiye Kigali Today ko we yasabwe gushaka amatafari yo kubakisha ikigega cya biogaz, akamutwara amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60 na 70 y’u Rwanda.

Rutagaramba avuga ko kuva yakubakirwa iyo biogaz, yayitetseho iminsi mikeya, kandi nabwo ateka ibintu byoroheje nk’icyayi, ubundi igahita ipfa.

Agira ati ”Baraduhangitse pe! Ikintu yakoze ni kimwe yigeze guhisha icyayi, ntiyongeye kwaka. Ubu se ingufu nashyizemo, amafaranga nishyuye bikaba ntacyo bimariye, ayo mafaranga iyo nyacuruza ikigage aba amaze kunguka ibingana iki”!

Uyu muturage kandi yongeraho ko kuba izo biogaz bubakiwe zitagikora byabaciye integer ubwabo, ariko ngo byanaciye integer abaturanyi babo bifuzaga nabo kuzazubaka.

Ati “Ubu se watekereza kubakisha n’abazubatse ntacyo zabamariye”!

Rutagaramba yongeraho ko mu mudugudu atuyemo hari harubatswe biogaz zirenga esheshatu ariko ubu nta n’imwe igikora.

Kigali Today kandi yanaganiriye n’undi muturage wo mu ntara y’Amajyepfo nawe wubakiwe biogaz mu mwaka wa 2014.

Uyu muturage avuga ko icyubakwa yayitetseho iminsi mike cyane,none ubu ikaba idashobora no gushyushya amazi ngo abire.

Ati “Iraka ariko ntiyanashyushya amazi y’icyayi ngo gishye”!
Uyu muturage nawe wemeza ko yahombye, ngo mu kubakirwa biogaz yatanze amafaranga ibihumbi 120 y’u Rwanda.

Ubusanzwe kugirango biogaz ikore neza bisaba ko buri munsi umuturage ashyira amase mu kigega, akanavomeramo amazi.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu byatumye biogaz zidatanga umusaruro uko bikwiye ndetse zimwe zikaba zarapfuye, ngo ari uko abenshi mu baturage birengagije gushyiramo amase, kuko babifata nko kwangiza ifumbire kandi bayikeneye.

Uwaganiriye na Kigali Today yagize ati ”Bitewe n’uko ifumbire umuntu aba ayikeneye cyane, hari igihe utita kuri ibyo byo guteka ukayatora uyashyira mu murima aho kuyashyira mu kigega, kuko n’ubundi uyashyiramo ntibigire icyo bimara”.

Indi mpamvu yatumye biogaz idatanga umusaruro wari witezwe, ni ukuba ahenshi zarubatswe n’imiryango itari iya leta, nk’inkunga.

Nyuma yo kubakira abaturage ibyo bigega bya biogaz, imishinga yahitaga irangiza gahunda zayo muri abo baturage ikigendera, nyuma zazagira ikibazo hakabura ababikurikirana.

Imirimo myinshi ya buri munsi, indi nzitizi ku mikorere ya biogaz

Benshi mu baturage bubakiwe biogaz baciwe intege n’imirimo myinshi isabwa gukorwa buri munsi kugirango biogaz ibashe gutanga ingufu zitanga umuriro wo guteka cyangwa gucana mu nzu.

Ibigega byinshi byubakiwe abaturage bifite metero kibe umunani. Icyo kigega gikenera gushyirwamo ibiro 40 by’amase na litiro 40 z’amazi buri munsi.

Kugirango haboneke gaz yo gucana kandi bisaba ko ayo mase uyavanga n’amazi kugeza bibyaye ikintu kimeze nk’igikoma.

Charles Ntakirutimana nawe ufite biogaz avuga ko iyo mirimo yose ivuna umuturage kandi ntitanga umusaruro yari ategereje.

Ati “tekereza kubyuka ukuka amase uyajyana muri cya cyobo, warangiza ukajya kuvoma amazi ugasukamo, ukabivangavanga.

Jyewe wenda amazi ndayafite mu rugo, ariko abatayafite urumva bajya kuvoma mu kabande.

Ikibabaje rero ni ugukora iyo mirimo yose ikuvuna, warangiza ukarenga ukajya no gitashya inkwi kandi witwa ko ufite biogaz”.

Kugira biogaz kandi binajyana no kugira inka nyinshi kandi nkuru, ndetse zigaburirwa neza, nk’uko binemezwa na Niyonsaba Oreste, ushinzwe ibicanwa mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG.

Ati “Umuturage agomba kuba afite inka ebyiri nkuru, zigaburirwa neza. Ni ukuvuga zihabwa ibyo kurya bikwiriye, zihabwa amazi akwiriye kugirango zibashe gutanga amase ahagije”.

Iki kandi ni ikimenyetso cy’uko biogaz ari umushinga washyirwa mu bikorwa n’umuturage wishoboye, kuko uretse no kubona izo nka, n’uruhare rw’amafaranga umuturage asabwa kugirango yubakirwe ikigega narwo ntirwakorohereza umuturage utishoboye.

N’ubwo henshi mu hubatswe ibigega bya biogaz ubu zitagikora, Niyonsaba avuga ko mu mibare iheruka, biogaz 72% z’izubatswe mu gihugu hose zakoraga.

Uyu muyobozi ariko yemera ko henshi mu giturage aho biogaz zapfuye ari uko abaturage bazifashe nabi, ndetse n’izagize ibibazo ntizikurikiranwe ngo zikorwe.

Niyonsaba ariko anongeraho koi ibigega byubatswe kera byatwaraga ubushobozi bwinshi mu kubyubaka, kandi bigasaba ibikoresho byinshi n’imirimo myinshi kugirango bibashe gutanga ingufu, ariko ko ubu hamaze gufatwa ingamba yo gukoresha ibigega bihendutse kandi bisaba imirimo mikeya.

Ati “Ikibazo cya mbere cyabayeho ni uko biriya bya mbere byabavunaga kubyitaho. Ubu rero hari ibindi byaje kuburyo niba biriya byakiraga ibiro 40 ku munsi, ibindi bizakenera nka ½ kandi bitange umusaruro”.

Niyonsaba avuga ko biogaz zapfuye ku buryo nta garuriro ubwo ari igihombo, gusa ngo hari n’izapfuye ariko zishobora gusanwa, bakaba bagiye gushishikariza abaturage kuzikoresha.

Bitewe n’ingano y’ikigega cya biogaz, kubaka ikigega byatwaraga amafaranga yose hamwe ari hagati y’ibihumbi 500 na 700 y’u Rwanda.

Umuturage yasabwa gutanga amafaranga atarenze ibihumbi 200, andi akayatangirwa na leta, ariko hari n’aho abaturage batayatangaga ahubwo bagasabwa gutanga ibikoresho bikeya, urundi ruhare bakarutangirwa n’imishinga nterankunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bishingiye kumakuru abaturage batanze kubyo ntekereza bitanyuranye nibyabandi mbona ikibazo kiri kuri ababishinzwe mugukora uwo mushinga wa biogaze kuta bakoze uwo mushinga bigeze aho ntibawukurikirana ngo banahugure abaturage uko biogaze inzira binyuramo ngo iboneke banabahindurire imitekerereze rero hakwiye gukorwa ubuvugizi hagashakwa nabaterankunga kubatishoboye bakubakirwa biogaz plant kuko ifite ibyiza byinshi.
nanjye iyo project niyo ndigushakaho amakuru cyane cyane kubyateye idindira rya biogaze mu rwanda

nshimiyimana ramadhan yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Nanjye ndi umwe mubiyemeje gushaka ibisubozo by’ibibazo bya Biogas Kandi twizeyeko bizatanga umusaruro wari witezwe !

Rene Vincent yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka