Ese umuntu ashobora kwishyirira ‘Zebra Crossing’ aho ashaka?

Mu Bwongereza, umusaza w’imyaka 78 yahanishijwe gucibwa amande y’Amapawundi 130 kuko yashyize imirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda (Zebra Crossing) imbere y’urugo rwe.

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru
Abatwara ibinyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru

Umusaza witwa Laurie Phillips, avuga ko yari arambiwe guhora asaba ubuyobozi bw’aho atuye hitwa Christchurch, Dorset, kumushyiriraho iyo mirongo ntibabikore.

Nyuma we n’abandi bagenzi be biyemeza gusiga irangi mu muhanda, bikorera Zebra crossing ubwabo, kandi yemeza ko iyo mirongo bishyiriyeho yubahirizwaga n’abatwaye ibinyabiziga ku buryo byahise byorohereza umugore w’imyaka 76 gushobora kwambuka umuhunda.

Ibyo ngo yabitewe n’uko umugoreb we amugaye akaba agendera mu kagare, uwo muhanda kandi ukaba wahise unorohereza ababyeyi baturanye n’uwo musaza bafite abana bato, kuko biba bibasaba kubambutsa.

Nyuma y’iminsi ine Laurie yishyiriyeho iyo Zebra crossing, ubuyobozi bw’Umujyi atuyemo bwaje kubivanaho, ndetse anahamagarwa na Polisi bamushinja ko yakoze icyaha gihanwa n’itegeko. Iyo akaba ari yo mpamvu yatumye acibwa n’amande.

Mu Rwanda kugira ngo ahantu runaka hashyirwe Zebra Crossing bisaba iki?

ACP Gérard Mpayimana, uhagarariye ishami rya Police y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko ubundi kugira ngo ahantu runaka hashyirwe Zebra crossing, babanza kureba niba ari ahantu hatateza imbogamizi haba ku binyabiziga no ku banyamuguru.

Imirongo ifasha abanyamaguru kwambuka imihanda
Imirongo ifasha abanyamaguru kwambuka imihanda

Zebra crossing kandi ngo ishyirwa ahantu hari amasangano aho abantu bahurira ari benshi kugira ngo babone uko bambuka, ku mashuri, ku bitaro, ku masoko n’ahandi. Ubusanzwe gushyira zebra-crossing ahantu runaka, bikorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubwikorezi ‘RTDA’ na Police y’igihugu.

ACP Mpayimana avuga ko iyo ari ahantu hakeneye gushyirwa Zebra crossing cyangwa ibindi byapa mu Mujyi wa Kigali, biganirwaho n’ Akanama ngishwanama ku rwego rw’igihugu karimo Ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa KigaliI (City Engineer), RTDA, Ikigo gitanga indishyi ku bantu bagonzwe n’ibinyabiziga bitamenyekanye (Special guarantee fund) na Police y’igihugu.

Abo bose barahura bakiga niba ahantu runaka hashyirwa zebra-crossing cyangwa ikindi kimenyetso cyo mu muhanda, bakanahasura mbere yo kubyemeza.

Iyo ari umuntu wifuza ko ahantu runaka hashyirwa Zebra crossing kuko bifashe abakoresha umuhanda mu gice runaka, urugero akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri giherereye mu Ntara atari mu Mujyi wa Kigali, ngo yandikira Police ayisaba ko ahantu runaka hashyirwa yahashyirwa.

Ashobora no kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ikigo cy’ishuri yifuza ko ryashyirirwaho iyo mirongo giherereyemo, ubusabe bwe bukazagera kuri police n’ubundi.

Iyo Police y’igihugu yakiriye iyo baruwa isaba, iyijyana muri ka kanama ngishwanama kagizwe na bya bigo byavuzwe haruguru, bakareba niba koko aho hantu hasabirwa gushyirwa Zebra crossing hakwiriye, hakaba n’ubwo bashobora gusanga aho uwanditse yifuzaga ko yashyirwa hadakwiriya, ikigizwa hirya ariko n’ubundi bigamije umutekano w’abakoresha uwo muhanda.

Iyo byemejwe ko ihashyirwa, nta kindi kiba gisigaye, RTDA irayihashyira kuko biri mu nshingano zayo.

Kubaza niba bishoboka ko umuntu ashobora kwishyiriraho zebra-crossing mu muhanda uri imbere y’iwe, kuko abona hahora imodoka nyinshi zituma bimugora kwambuka, ACP Mpayimana yavuze ko bitemewe ko umuntu yishyiriraho iyo mirongo uko byaba bimeze kose, kuko ntiyaba yemewe kandi yanabihanirwa.

ACP Mpayimana ati “Ibyo ntibishoboka kuko ntibyemewe, umuntu ntiyakwishyiriraho Zebra crossing, ubwo se yaba yemerewe na nde? Ntawe ushobora kuyishyiriraho kuko yabihanirwa. Mu gihe cyashize nibwo wagiraga utya ukabona umuntu yishyiriyeho ‘dodani’ mu mihanda y’ibitaka cyane cyane, akavuga ko imodoka zimutera ivumbi cyane, ugasanga yarunze ibitaka mu muhanda bikora umugunguzi, rimwe na rimwe bikanateza impanuka ariko ubu ntibikibaho kuko uwabikora yabihanirwa”.

Ibiranga imirongo abanyamaguru bambukiramo n’uko ikoreshwa bigaragara mu Igazeti ya Leta no 01 yo ku itariki 1 Mutarama 2003 no mu Igazeti idasanzwe yo ku wa 26 Gashyantare 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka