Ese Irene Uwoya yaje gushyingura nyakwigendera Katauti?

Hari amakuru amwe yavugaga ko Irene Uwoya uzwi nka Oprah yaje mu Rwanda gushyingura nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, bahoze bakundana bakanabana.

Ubwo bajyaga gushyingura Katauti witabye Imana bitunguranye
Ubwo bajyaga gushyingura Katauti witabye Imana bitunguranye

Gusa ariko ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017, ubwo abantu batandukanye barimo inshuti z’umuryango wa Katauti basezeraga bwa nyuma umurambo we, Irene Uwoya ntiyigize ahagaragara.

Hari amakuru yavugaga ko yatinze kubona indege imugeza i Kigali ariko byarinze bigera mu gicuku no ku kiriyo atahagaragaye.

Umurambo wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katawuti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, wasezeweho bwa nyuma baranamusengera mu Musigiti w’ahazwi nko kwa Khadafi.

Umubyeyi wa nyakwigendera Katauti yari yashenguwe n'agahinda
Umubyeyi wa nyakwigendera Katauti yari yashenguwe n’agahinda

Umubyeyi wa nyakwigendera Katawuti byagaragaraga ko yashenguwe n’agahinda, kwihangana byamunaniraga agaturika akarira.

Ntiyashatse kugira byinshi atangaza uretse amagambo make yavuze agira ati “Umunsi umwe nzongera mpure n’umwana wanjye.”

Ndikumana Katawuti yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017.

Nyakwigendera Katauti na Irene Uwoya ubwo bari bari mu rukundo
Nyakwigendera Katauti na Irene Uwoya ubwo bari bari mu rukundo

Yahise ashyingurwa kuri uwo munsi nk’uko imihango y’Abayisilamu ibiteganya ko batararana umurambo.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakinnyi batandukanye barimo abo muri Rayon Sports n’abayobozi bayo, APR FC n’abandi.

Umuhango wo gushyingura Katauti witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umuhango wo gushyingura Katauti witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

katauti niyiruhukire mumahoro kandi nizeye nashindikanya ko ahuri urimumahoro tubuzumunu ukomeye kuritwe niyo mpamvu utazava mumitima yabamwe Illah akwakire mube twizeyeko tuzogera kubonana

migabo molen yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ugiye tukigukeneye.Imana ikwakire mu byo maze uruhukire mu mahoro!

Umureyo yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

imana imwakire mubayo

edouard yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Katawuti arambabaje nurupfu yapfuye rurababajepe, Imana Imwakire mubaYO ntakindi narenzaho. alikorwose minispoc na ferwafa muzagenumusi wavuba (atarugutegereza umwakawose) tumwunamire mucyubahiro kuko tutabiboneye umwanyuhagije (kuberidini yabarizwagamo yagombaga gushyingurwa uwomusinyine kandinabyo turabyubaha rwose) mudushakire umusi twifatanye numuryango we, twibuke kd tuzilikane ibigwi bye kuko nukuli uyumugabo yakoreyikigihugu kurusha abanyarwandabenshi kandi yarumunyamahanga, birababaje kubatabonye ubwenegihugu yasabye kandi yararanzwe noguharanira ishema ry’urwanda. Jye isomo ibibyose binsigiye nuko imbere y’Imana ntakamaro kubwenegihugu kandi kwisi siwacu ahubwo ubwenegihugu nyabwo nukuba Umwana w’IMANA YAKUREMYE kandi Izanagucyura iwacu hanyaho mw’ijuru. RIP Katawuti our National Football hero of all the times (utuberey’intwari nkuko che guevara yabay’intwari ya Cuba kandatariho yakomokaga) we’ll never forget you.
Twasabagako muli byabihembo prezida wa republika Azagenera abakoreye ikigihugu, nawe basi bazamwibuke, ministeri yumuco rwose ibizilikane ikimusabire

ndumunyarwanda yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

uvuzukuri pe gusa nintwari kandi uwamyimye nationalite azabisabirimbabazi

babou yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka