Ese haba hari ibibazo Sosiyete Sivile yo mu Rwanda idashobora kuvugaho?

Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda riremera ko hari ibibazo bidakorerwa ubuvugizi kubera imitere y’iyo miryango.

Dr Ryarasa Nkurunziza umuvugizi wa sosiyete civile Nyarwanda
Dr Ryarasa Nkurunziza umuvugizi wa sosiyete civile Nyarwanda

Bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho kandi imiryango itari iya Leta ntikome, ni ibura rya hato na hato ry’amazi n’amashanyarazi, imikorere mibi y’ibigo by’itumanaho n’ibitarwa abantu, ndetse n’amwe mu mategeko agira ingaruka mbiku baturage ariko ntibikorerwe ubuvugizi.

Umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta Dr. Ryarasa Nkurunziza Joseph avuga ko hamwe n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage, bidakorerwa ubuvugizi biterwa n’uko mu Rwanda nta miryango irengera inyungu z’abakiriya n’abagenerwa bikorwa ihari.

Agira ati, “Ibyo turabyemeranya ariko ikibazo ni uko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’imiryango irengera inyungu z’abaguzi (Consumer Rights), niyo mpamvu bakunze kuvuga ko imiryango itari iya Leta mu Rwanda nta yihari kuko ibyo bibazo indi miryango ntibikoraho”.

“Niba MTN yibye abaturage hakwiye kuba hari Umuryango urengera abaguzi uhari ukabikoraho, aho turacyafite icyuho, turacyari inyuma, ariko si uko ari ubwoba ahubwa indi miryango usanga atari byo ishinzwe”.

Ryarasa avuga ko imiryango itari iya Leta mu Rwanda ahanini ikora ibindi nko kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n’irishingiye ku gitsina, n’indi ifite ibindi ikora.

Nyuma ya Jenoside Leta yokoze ibintu byinshi bituma hari abakeka ko nta bibazo bigihari

Ryarasa avuga ko ibikorwa bya Leta byo kongera kubaka no gusana igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byaje byihuta kandi birakorwa ku buryo imiryango itari iya Leta yasigaye ntacyo igikora.

Agira ati, “Jenoside imaze guhagarikwa hagiye ho Leta ni yo yabaye ku isonga ry’ibintu byose ku buryo wanasangaga imiryango itari iya Leta iri ku ntera ya Km nka 30 naho Leta igeze nko kuri km200”.

“Urumva ko umuntu nk’uko kumubwira ngo muze mwicare ku meza muganire ku bibazo runaka biba bigoranye, ubu turi kugerageza kubaka ubushobozi no kunganira ibikorwa bihari kugira ngo Leta ibone ko hari icyo tumaze, ikibazo cyabayeho ni uko Leta yakoraga cyane kandi vuba ikadusiga”
Ryarasa avuga ko hari n’ababonaga ko ibyo Leta ikora bihagije ku buryo ntacyo bakongeraho bigatuma hari ibicibwa hejuru cyangwa ababikorera ubuvugizi bakabura kuko nta bushobozi bari bafite.

Kuki Transparency International Rwanda yabishoboye abandi bakananirwa?

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko impamvu Transparency bayemera ari uko yigize kandi ikaba ifite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi ku bibazo bya Ruswa n’akarengane.

Ryarasa avuga ko na we akunze kumva no gusoma ibitekerezo bigaragaza ko Transparency ikora neza kuko Ingabire Marie Immacullee atarya indimi, nyamara burya ngo si we ubitera wenyine ahubwo ni uko ari umuryango wishoboye.

Avuga ko n’ihuriro riri guteganya kongera ubushobozi bw’imiryango irigize haba mu bumenyi bw’ibyo bakora ndetse no mu mikoro kugira ngo babashe gukora ubushakashatsi ku bibazo runaka bityo babikorere ubuvugizi.

Agira ati, “Tranciparency bafite ubushobazi, burya Marie Immaculee ibyo avuga aba afite amakuru, ntabwo rero wajya imbere y’umunyepolitiki nta makuru ufite kuko iyo ufite amakuru uba ushobora gutanga igitekerezo ingingo ku yindi ntacyo wishisha”.

Umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta agaragaza ko hari ingero z’ibyo bagiye bakora kandi bikagira impinduka harimo nko kuba baragize uruhare mu ivugururwa ry’itegeko rigena ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye.

Ngo hari kandi itegeko rirebana no gukuramo inda mu ngingo zaryo zagiye zihinduka kubera ubuvugizi bw’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu nka GLIHD, ndetse no kuba baratangiye kugira inama za Minisiteri ku itegurwa, n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari zigenerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This good ideas to this man who talk this issue ahubwo byaratinze.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka