Ernest Rwamucyo yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF
I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki 10 Mutarama 2024, Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yatoye Ambasaderi Ernest Rwamucyo kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, asimbura Christina Markus Lassen wo muri Denmark, wari umaze umwaka kuri izi nshingano.

Ambasaderi Rwamucyo yungirijwe na ba Visi Perezida bane barimo José Alfonso Blanco Conde, uhagarariye Repubulika ya Dominikani muri UN, Lachezara Stoeva uhagarariye Bulgaria, Jonibek Ismoil Hikmat uhagarariye Tajikistan na Stefan Pretterhofer uhagarariye Autriche.
Ambasaderi Rwamucyo ahawe izi nshingano nyuma y’igihe gito Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro tariki 20 Ukwakira 2023, yemeje aba Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri UN, asimbuye Ambasaderi Claver Gatete uherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya UN, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).
Amb. Rwamucyo yahagarariye u Rwanda muri UN yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ndetse aruhagarariye no mu bindi bihugu birimo Malaysia, Philippines na Thailand.

Amb. Rwamucyo inshingano yahawe zo kuyobora Inama Y’Ubutegetsi ya UNICEF, azazimaraho igihe cy’umwaka umwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|