Equateur : Imfungwa zirenga 100 zimaze kugwa mu mirwano yazihuje
Imfungwa nyinshi zikomeje kugaragara hejuru y’inzu bafungiwemo muri Guayaquil mu gihugu cya Equateur, guhera ku itariki ya 28 Nzeri 2021.

Hamaze kubarurwa abagera ku 116 bazwi bamaze kugwa muri iyo mirwano, ikaba yaratewe n’ubushyamirane hagati y’amabandi ahafungiye, ibintu byabaye bibi cyane mu mateka y’icyo gihugu.
Nibura batanu mu bishwe baciwe imitwe abandi bo bakaba barishwe mu buryo busanzwe.
Abahafungiye ni amabandi afitanye isano n’andi acuruza ibiyobyabwenge akomoka mu gihugu cya Mexique.
Iyo gereza ifatwa nk’imwe mu magereza ateye ubwoba kubera abantu bahafungiye baba barakoze ibikorwa by’ubugome burenze ukwemera.
Ukuriye igipolisi muri ako gace, Fausto Buenaño, yatangaje ko abanyururu bateye za grenade, bisaba ko hoherezwa abapolisi barenga 400 ngo babashe guhosha iyo mirwano.
Ibinyamakuru byo muri Equateur byatangaje ko abafungiye muri iyo gereza ari amabandi ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge afatanyije n’ayo muri Mexique.
Kugeza ubu ntiharamenyekanya icyateye ubu bushyamirane buteye ubwoba gutyo mu gihugu cya Equateur.
Ohereza igitekerezo
|