Eng Didier Sagashya yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali
Yanditswe na
KT Editorial
Eng Didier Sagashya wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) yatsindiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.

Engenieur Sagashya Didier gitifu mushya w’umujyi wa Kigali
Eng Didier Sagashya agiye kuri uyu mwanya asimbura Matabaro Jean Marie wanditse asaba guhagarika akazi yari amazemo imyaka irindwi.
Umujyi wa Kigali washyize uyu mwanya ku isoko ikizamini cy’abahataniraga uyu mwanya gikorwa kuwa kane tariki 16 Gashyantare 2017.
Engenieur Sagashya Didier yatsindiye uyu mwanya ku manota 83,60%, Rubunda Emmaboles bahatanaga agira amanota 64,20%.

Ohereza igitekerezo
|
Nibyishimo kuba bigaragara ko hakozwe ipiganwa mu kazi,isi yose itwigireho