Ellen DeGeneres yakiriwe na Perezida Kagame

Ellen DeGeneres umunyamakuru ukomeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ufite ibikorwa mu Rwanda byo kwita ku ngagi yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame yakiriye Ellen Degeneres (wambaye ipantalo) na De Rossi (wambaye ikanzu)
Perezida Kagame yakiriye Ellen Degeneres (wambaye ipantalo) na De Rossi (wambaye ikanzu)

Ellen yahuye na Perezida Kagame nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018.

Ellen uheruka kuzuza imyaka 60 y’amavuko, yahawe impano n’umugore we Portia de Rossi yo kumushingira ikigo kizajya kita ku ngagi mu Rwanda kuko byari bisanzwe ari ibintu akunda.

Portia de Rossi na we ashyira indabo ku mva
Portia de Rossi na we ashyira indabo ku mva

Icyo kigo yahise akitirira Dian Fossey bitewe n’uko Ellen asanzwe afata Dian Fossey nk’intwari yitangiye ingagi zo mu Rwanda akanahasiga ubuzima.

Uwo mushinga watangiye ucuruza inkweto ziriho ingagi zo mu Birunga ziriho ikirango kivuga ngo: Ellen DeGeneres Wildlife Fund.

Tara Stinski, Perezida w’icyo kigo cya Dian Fossey Gorilla yabwiye Kigali Today ko icyo kigo kizatwara miliyari 10 z’Amadolari ya Amerika kandi kikazaba cyuzuye muri Gicurasi 2020.

Yagize ati “Iki kigo kizadufasha gukorana na za kaminuza zo mu Rwanda no guhugura abanyeshuri bakora mu by’ibinyabuzima n’ubutabire, kizanadufasha gushyigikira ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu kubungabunga no kongera ibyo dukora mu baturage.”

Perezida Kagame bamuhaye impano y'umupira uriho ingagi
Perezida Kagame bamuhaye impano y’umupira uriho ingagi

Ellen n’umugore we bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize baje mu kiruhuko, banakora ibikorwa byinshi mu byabazanye.

Mbere y’uko ahura na Perezida Kagame yari yasuye urwibutso rwa Gisozi, aho yavuze ko urugendo rwe n’umugore we kuri urwo rwibutso ari rwo rukomeye bakoze mu buzima bwabo.

Ubutumwa yanditse mu gitabo bugira buti “”Birababaje. Ni iby’agaciro. Uru ni rwo rugendo rukomeye (nakoze) mu buzima bwanjye.”

Kuva uwo mushinga watangira wagiye ubona inkunga zitandukanye. Mu Cyumweru gishize undi mukinnyi wa filime ukomeye witwa Ashton Kutcher yatanze inkunga ya miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika.

Bashyigikiye na gahunda ya "Visit Rwanda"
Bashyigikiye na gahunda ya "Visit Rwanda"
Bahuye na Perezida nyuma yo kuva ku Gisozi kunamira inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye
Bahuye na Perezida nyuma yo kuva ku Gisozi kunamira inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye
Ellen DeGeneres ashyira indabo ku mva zo ku Gisozi
Ellen DeGeneres ashyira indabo ku mva zo ku Gisozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umugore yari kumwe n’umugore we?????? Ngaho Inteko y’umuco nikosore : ntibavuga umugore w’undi mugore bavuga:??????????????Ifaranga nta bwoko, nta gitsina rigira kweri? Wait and see...

Ntasoni yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ariko se aba bantu bombi si abagore? Jye byaranyobeye.... Natangiye kubamenya ubwo umwe yuzuzaga imyaka 60 mugenzi we akamuha impano. Munsobanurire rwose

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

yeah bombi ni abagore babana bahuje ibitsina

babu yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka