Ejo Twifuza yashyikirije Akarere ka Rubavu ibiribwa byo guha abaturage

Umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ‘Ejo Twifuza’, washyikirije Akarere ka Rubavu ibiribwa bizagezwa ku bagezweho n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Hatanzwe toni y'ibishyimbo yo kugoboka abagizweho ingaruka na COVID-19 muri Rubavu
Hatanzwe toni y’ibishyimbo yo kugoboka abagizweho ingaruka na COVID-19 muri Rubavu

Ejo Twifuza usanzwe ufite inshingano zo guhangana n’indwara zititabwaho, kurwanya icuruzwa ry’abantu no guharanira uburenganzira bwa muntu, ukaba ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gicumbi n’Akarere ka Rubavu.

Ngarukiye Sekanye Jacque, uyobora Ejo Twifuza, mu gikorwa cyo gushyikiriza biribwa Akarere ka Rubavu yatangaje ko basanze ari ngombwa gufasha abaturage mu gihe igihugu gihanganye n’ikiza cya COVID-19.

Ati “Twatekereje ikibazo kiriho twumva ko twafasha abaturage kuri iki kibazo cyibasiye u Rwanda n’isi, kuko akazi kari gatunze abaturage kahagaze basabwa kuguma mu ngo”.

Ngarukiye avuga ko batanze ibiribwa bahereye mu Karere ka Rubavu aho bakageneye toni y’ibishyimbo, ariko bateganya no kuzatanga ibindi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko bashima abafatanyabikorwa bageneye Akarere ibiribwa bigezwa ku baturage bagizweho ingaruka no gukumira icyorezo cya COVID-19.

Agira ati “Turashimira abafatanyabikorwa bagira umutima wo gufasha abaturage bacu bagizweho ingaruka n’ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 kubera kutava mu rugo, nk’akarere ibiribwa tuzabigeza ku baturage babikeneye kuko batava mu rugo”.

Ishimwe avuga ko abaturage bahabwa ibiribwa ari ababikeneye kurusha abandi, kandi ibikorwa byo kubigeza ku baturage bikomeje kuko n’akarere karimo kubyakira.

Uyu muyobozi avuga ko Akarere ka Rubavu gakomeje kwakira n’Abanyarwanda bari mu gihugu cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo bagitaha mu Rwanda nubwo umupaka wafunzwe, ariko ngo abaje babanza gushyirwa mu kato bamaramo iminsi 14, nyuma yo kugaragaza ko batanduye icyorezo cya COVID-19 bakajya mu miryango yabo.

Mu Karere ka Rubavu imiryango ibarirwa mu bihumbi bitandatu imaze guhabwa ibiribwa kuva hashyirwaho ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda rwujuje ukwezi rwakiriye umurwayi wambere wagaragayeho icyorezo cya COVID-19, kuko umurwayi wa mbere yagaragaye tariki ya 14 Werurwe 2020.

Mu karere ka Rubavu ubuyobozi buvuga ko hari imiryango ibarirwa mu bihumbi 15 ikeneye ibiribwa, kuko benshi bari batunzwe no kwambuka umupaka bagakorera mu Mujyi wa Goma ubu batambuka.

Uyu mubare wiyongera ku bari basanzwe bakora nyakabyizi ubu na bo basabwa kuguma mu ngo bikabagiraho ingaruka.

Benshi mu bakeneye ibiribwa mu Karere ka Rubavu baherereye mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Rugerero na Nyamyumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka