Ejo Minisitiri w’Intebe azaganira n’Abanyarwanda bose babyifuza

Ejo kuwa gatanu tariki 27/04/2012 Minisitiri w’Intebe azagirana ibiganiro biziguye n’ababyifuza bose ubwo azaba amurikira Abanyarwanda ibyo Guverinoma ayoboye iri gukora.

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi cyane cyane azasubiza ibibazo azabazwa n’ababyifuza bose ku mirongo ya internet ya Facebook na Twitter ndetse no kuri Telefoni guhera saa tatu za mu gitondo; nk’uko amakuru yatanzwe n’Ibiro bya minisitiri w’Intebe w’u Rwanda abivuga.

Muri biro bya Minisitiri w’Intebe, umunsi w’ejo wateguwe kuzaba “Umunsi Murikabikorwa” bita Public Accountability Day, aho biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe azamurikira Abanyarwanda ibyo Guverinoma yagezeho mu mezi atatu ashize, ibikomeje gukorwa ndetse n’ibiteganyijwe kuzakorwa mu mezi atatu ari imbere.

Biteganijwe ko Minisitiri w’Intebe azakira ibibazo binyuranye by’abaturage bazabibariza aho bari hose ku isi, ababishaka bakazatanga n’ibitekerezo binyuranye.

Ababishaka, aho bari hose ku isi, bazanyuza ibibazo byabo ku mbuga za Facebook bandikira primaturerwanda no kuri Twitter bandika @primaturerwanda.

Abatuye mu Rwanda kandi bazahabwa n’umurongo wa telefoni, aho bashobora kohereza ubutumwa, bakandika ijambo Rwanda, bagasiga akanya, bakandika ubutumwa bashaka gutanga hanyuma bakabwohereza muri numero 123.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 3 )

turasaba ministri wintebe kuzasura ibitaro bya rwamamagana tukamugezaho ikibazo cyacyu cyukuntu twakuriweho agambazamutsi kacu nkaho tutari abakozi bareta azadutabare kuko turababaye.

KABANDA yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Ndatanga igitekerezo kubirebana n’imihigo. Mumihigo y’ubutaha, birakwiye ko abaturage babazwa ibyo bakeneye munzego zose.
Mumudugudu bakwiye guhiga kandi ibintu bifatika, aho kuvuga mutuelle de santé n’umutekano gusa.Nibahige no kuri infrastructures murwego rw’isuku nko gusiga amarange kumazu muduce tw’umujyi wa Kigali, ndetse no gukora pavé munzira nyabagendwa, dore kusanga abahatuye abenshi ari ibimuga kubera kuvunikira munzira mbi zikururwa n’amazi ava kumabati.Nihajyeho itegeko buri muntu ufite inzu akore kunzira inyura iwe maze urebe ko ikibazo kidakemuka.Birababaje cyane kubona utugari two muri Nyarugenge twisinzirira ugasanga exercise budgetaire yose ntakintu nakimwe kigaragara isize kirangwamo, bityo ugasanga abaturage bahora mubukene buhoraho.Birumvikana ko ubuyobozi bubakanguriye gukora ibyo navuze haruguru, byakongerera agaciro aho batuye, bitanaretse kubavana mubukene. Aha byumvikane sinavuze ko abaturage bubaka mukajagari ahubwo bakorera isuku amazu na quartiers batuyemo. Murakoze

dadi yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Murakoze, ndabaza gushimira, nyakubahwa Ministiri w`Intebe kuri iyo gahunda yo kuganira na abanyarwanda bose. ikibazo cyange kijyanye na Rwanda Social Security board,nibyiza ariko, amacumbi bubaka hakoreshejwe imisanzu yacu afite igiciro gihanitse ku uburyo ntacyo afasha umubare munini wa abakozi ba leta ku kibazo cya amacumbi kuko abenshi babona imishahara iciriritse.Government yaba iteganya iki kuri icyo kibazo?murakoze

NGOGA Elia yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka