‘Ejo Heza’ igiye kuzafasha buri Munyarwanda kujya abona pansiyo

Ikigega cyo kwizigamira "Ejo Heza LTSS" cyashyizweho na Leta y’u Rwanda kigiye kujya cyakira abantu b’ingeri zose mu bushobozi bwabo, bizigamire bityo bateganyirize iza bukuru.

Nsabimana ahamya ko Ejo Heza iziye igihe kuko izafasha benshi gusaza neza
Nsabimana ahamya ko Ejo Heza iziye igihe kuko izafasha benshi gusaza neza

Icyo kigega gikurikiranwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ariko kigacungirwa mu Kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), kikazajya cyakira ubwizigame bw’abantu hashingiwe ku byiciro by’ubudehe barimo, Leta na yo ikagira icyo izabongereraho ku buryo ku myaka 55 umuntu wizigamiye azatangira gufata amafaranga nka pansiyo imenyerewe.

Ubwizigame fatizo ku bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ni ibihumbi 15 ku mwaka, abo mu cya gatatu ni ibihumbi 18 ku mwaka ariko n’utayagezeho ntabuzwa kuzigama, na ho abo mu cya kane akaba ibihumbi 72Frw, kandi umuntu yihitiramo uko azajya ayatanga bitewe n’aho ayakura.

Amafaranga abantu bizigamiye ngo azajya ashorwa mu bikorwa bibyara inyungu bityo buri mwaka ikigega cyungukire abanyamuryango bitewe n’ayo bizigamiye, icyakora ngo biba byiza iyo uzigamiye umwana muto kuko azayafata nyuma y’igihe kirekire yaragwiriye.

Tariki 19 Ukwakira 2018, abakozi ba MINECOFIN basoje amahugurwa y’iminsi ibiri kuri iyo gahunda, yagenewe abakuriye amakoperative, abanyamadini n’abandi bo mu karere ka Nyarugenge, benshi bakaba babyishimiye kuko kwiteganyiriza ngo byari iby’abakozi ba Leta gusa.

Mukarwego Mwanaidi ati “Ubu buri muntu agiye gukangukira kwizigamira bityo mu gihe azaba atakibasha gukora azabone uko abaho. Ni gahunda nziza rero dushimira Leta yacu, kuko ubwiteganyirize bwari ubw’abakozi ba Leta gusa none n’abacirirtse bagezweho, uwizigamiye ntazajya yandavura akuze”.

Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe uko iyo hahunda izakora bityo na bo bajye kuyikangurira abo bayobora
Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe uko iyo hahunda izakora bityo na bo bajye kuyikangurira abo bayobora

Kwiyandikisha muri icyo kigega bisaba ko umuntu aba afite indangamuntu, bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho umuntu anyura ku rubuga www.ltss.gov.rw, cyangwa agakoresha terefone iyo ari yo yose agakanda *506#, agakurikiza amabwiriza kugeza aho abonera ubutumwa bugufi bw’icyo kigega bumwereka ko yiyandikishije.

Icyo gihe ashobora gutangira kwizigamira, bigakorwa hifashishijwe Mobile Money cyangwa Tigo Cash, ariko ngo barimo gushaka n’ubundi buryo bwazajya bukoreshwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsabimana Vedaste, yemeza ko iyo gahunda izafasha benshi.

Ati “Icyiza cy’iyi gahunda ni uko baba abanyonzi, abakarani, umuyede n’abandi, uyu munsi babasha gukora ariko biragoye ngo bizigamire kandi muri ya myaka 55 batazaba bacyinjiza. Ubu rero iki kigega kizafasha buri muntu gufata amafaranga make mu yo yakoreye ayazigame azamugoke”.

Icyo kigega giteganya ko mu gihe umuntu agejejemo miliyoni enye cyangwa arenga, ashobora gusaba 40% yayo akaba yayakoresha umushinga runaka, ikindi ngo uwiteganyirije aramutse ahuye n’ikibazo gikomeye ku buryo atongera gukora ashobora gusaba guhabwa amafaranga afitemo.

Mu Rwanda ubu ngo abantu bizigamira ni 6% gusa, kandi benshi muri bo n’abakozi bahembwa ku kwezi ari yo mpamvu y’icyo kigega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Ndabashimiye.

Ndasaba ko twamenyeshwa amasezerano aba hagati ya ejoheza numunyamuryango.
Murakoze.

MANISHIMWE JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 16-12-2021  →  Musubize

Mama yitabye Imana Le29/06/2021 natanze dossier isaba amafaranga yaragejejemo 27/09/2021 kugeza ubu ntagisubizo ndabona kuki mutubeshya?

Rutebuka Noel yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Gasogi mwakoze CYANE BRAVO
Muzahangare APR,mutwemeze

Urubambyigwe rw agateganyo
MWENEKIGELI NKUBANA

Nkubana yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Nabazaga niba Ushobora kuyashiriraho icyarimwe yose urugero nkayimyaka itatu?

Habimana Janvier yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

dushimiye leta kuko idahwema gushakira icyateza imbere abanyarwanda.mwakongera mukatwibutsa uko bizigamira uburyo bikorwamo.

Twagirumukiza schadrack yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Muraho. Natanze umugabane kuyambere z’ukwacumi SMS nayibonye ku icyenda idahuye namafaranga natanze. Bikosorwe ijye ihita iboneka ukiyashyiraho. Murakoze.

Ndabamenye Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

About hejuru ya 55ans mwabatekerejeho ko Atari boo batumye bitaza bakiri bato

Alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Muraho neza@ ejo heza found ni nziza cyane narayikunze Kandi ngomba kjyijyamo bidatinze gusa ndifuza ko mwatubariza byihuse ibi bikurikira:

1.Nta Bank umuntu yakishyuriraho kuburyo yabika hard copy kuburyo umuntu igihe aricyo cyose bibaye ngombwa ya proof.

2.Ese umuntu urengeje imyaka 55ans yemerewe kwizigamira ? Ese yatangira guhabwa pansiyo agejeje imyaka ingahe?

3.amafranga leta izajya yongeraho izajyeza ryari ?

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Niyandikishije muri EJOHEZA mukwezi kwa 11 muri 2019.banampa msg ivugako kwiyandikisha byagenze neza.ariko kugeza nanuyumunsi sindabona msg ivugako umusanzu wanjye wakiriwe muri EJOHEZA!!!
Nkaba nabasabagako mwamfasha

UWINGABIYE Justine yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ndabasabako mwampindurira amazina nanimero y’indangamuntu ndetse ni yatelephone.kuko niyandikishije muri ejoheza nitwa BUGENIMANA Jean Claude,kuko indangamuntu yari yarakosamye naragiye kuyikosoza lkigali.ubububakabarayikosoye ikabayanditseho amazina nyakuri ariyo BIGIRIMANA Jean Claude. Nimero y’indangamuntu yambere ikaba Ari(1199780029984096)(0780852491)iyukuri ika Ari(1199780029984182)(0789408258)murakoze

BIGIRIMANA Jean claude yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Salut ibi bibazo ko byose bitasubijwe mwaduha ibisubizo

Silas yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Mwaramutse neza, nanjye nishimiye ubu bwizigame bwa ejo heza gusa nanjye nabazaga niba bizahuzwa n’ubwizigame bwa RSSB nonese nanone ko nta nyandiko iri hard copy umuntu afite ese abaye atakiriho byazagenda gute? nonese kukijyanye nubwizigame igihe nkumuntu abonye arenze ayo yiyemeje kujya atanga iyo ayatanze hari icyo biba bimumariye cyangwase nkigihe kukwezi kumwe ayabuze?

Murakoze mudusubize tubone ubusobanuro bwimbitse.

NIYO JOSEE WA PAPA yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

waramutse mfite ikibazo nkumuntu ari muri RSSB yabayemerewe kugira indi conte y’ubwizigame kdi yarafite ubundi ? Ese byaba bimumariyi iki? ese umuntu yabasha kuyihundura akayandikaho umwana ? mundufashe kunduha ubusobanuro byimbitse murakoze mugihe ndutegereje igisubizo cyanyu cyiza.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka