Edouard Bamporiki agiye gukora ubushakashatsi ku gitera Jenoside
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard yatangaje ko agiye gukora ubushakashatsi ku gitera abantu gukora Jenoside.

Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017 ubwo yashyikirizwaga impamyabumenye isoza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” ,muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), hamwe n’abandi banyeshuri biganaga.
Yagize ati “ngiye gukora ubushakashatsi ku mitekerereze y’abakoze Jenoside kuko birahura cyane n’ibyo nigaga bijyanye n’amategeko mpuzamahanga dore ko twarebaga cyane kubijyane na Jenoside maze nkacukumbura icyateye ndetse n’igitera Jenoside cyane nibanda uko ibyo bitekerezo biza mu muntu”.
Bamporiki ubusanzwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko ibyo yize n’ibyo yiga ashaka ko bigirira umunyarwanda akamaro ndetse nawe bimugirira akamaro.
Ati “ubu bushakashatsi bwanjye ndashaka kuzabushyira ahagaragara mpabwa impamyabumenyi ihanitse (PHD) kandi ndifuza ko buzagirira abantu benshi akamaro”.
Perezida wa kaminuza yigenga ya Kigali ari nawe wayishinze, prof. Rwigamba Barinda yasabye abarangije ko guhanga umurimo bitasaba igishoro.
Yagize ati “kwihangira umurimo bisaba gushirika ubwoba, kubisengera, gushakisha amakuru no kwigirira icyizere wowe ubwawe, ukakigirira Imana ndetse n’igihugu cyawe”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gerageza unashake igitera ubushomeri ariko....
Nibyiza cyane , kuri iyi project ya Honarable yo gucukumbura igitera umuntu gutegura akagambirira akanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wa jenoside,