Ebenezer Rwanda yamaganye amakuru y’igurishwa ry’urusengero rwayo

Ubuyobozi bw’itorero ryitwa Ebenezer Rwanda, bwamaganye amakuru avugwa ko barimo kugurisha urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, bukavuga ko ayo makuru ari ibihuha.

Ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, umwe mu bayobozi b’iryo torero witwa Donatien Ntagungira, yemeje iby’amakuru yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ko barimo kugurisha urusengero rw’i Giheka, Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300.

Ntagungira yavugaga ko badashaka ahantu na hamwe byatangazwa ko Ebenezer irimo kugurisha urusengero, bigakekwa ko babitewe no gutinya guhanwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB).

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yumvise iby’aya makuru agira ati "Turamutse dusanze barimo kurugurisha (urusengero), icyo gihe uwo mupasiteri tumufatira ibyemezo, ntabwo urusengero ari umutungo bwite."

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, Ubuyobozi bwa Ebenezer Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko amakuru yashyizwe mu itangazamakuru avuga ko bagurisha urusengero ari ibihuha.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iryo torero, Jean-Damascène Nkundabandi, rigira riti "Turasaba abanyamakuru kuvuruza izo nkuru z’ibihuha kuko byaba byarakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’Imana kuri Ebenezer Rwanda Giheka ku bw’inyungu zabo bwite."

Itangazo rivuga ko nta hantu na hamwe Ebenezer Rwanda ifite urusengero igurisha, ikaba isaba "abakristo bahungabanyijwe n’ibyo bihuha kugira ihumure bagakomeza gukora umurimo w’Imana nk’uko bisanzwe."

Inkuru bujyanye:

Kigali: Urusengero ruragurishwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka