EAR Diocese ya Kibungo yabonye umushumba mushya

Musenyeri Emmanuel Ntazinda, tariki 12/02/2012, yimitswe kuba umushumba mushya w’Itorero EAR Diocese ya Kibungo.

Imihango yo kumwimika yayobowe n’umwepiscopi mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda, Arch Bishop Onesfor Rwaje, anemeza ko Munsenyeri Emmanuel Ntazinda asimbuye Musenyeri Josias Sendegeya ku bushumba bwa Diocese ya Kibungo kuko yari acyuye igihe.

Musenyeri Ntazida yatowe kubera imirimo myiza yamuranze irimo guteza itorero imbere aho yagiye akorera mu maparuwase atandukanye ndetse no kuba intangarugero mu bukiristo nk’uko Arch Bishop, Onesfor Rwaje, yabitangaje.

Musenyeri Emmanuel Ntazinda arambikwaho ibiganza mu muhango wo kumwimika
Musenyeri Emmanuel Ntazinda arambikwaho ibiganza mu muhango wo kumwimika

Mu ntego uyu mushumba mushya afite harimo iterambere ry’umukristo yaba ku mubiri ndetse no kuri roho nk’uko yabitangaje mu ijambo rye yagejeje kumbaga y’abakristo bari bitabiriye iyi mihango.

Yagize ati “Nzaharanira guteza imbere ivugabutumwa hubakwa insengero nshya zijyanye n’igihe, nzaharanira kurwanya ubukene kandi nzita kubatishoboye , na kangurire abakiristo kwizigamira”.

Musenyeri Ntazinda ashimira Imana n'abakirisito bamusengeye
Musenyeri Ntazinda ashimira Imana n’abakirisito bamusengeye

Iyi mihango yari yitabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye barimo na ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James washimye uruhare rw’amadimi mu iterambere ry’igihugu ndetse yizeza Musenyeri mushya ubufatanye bwa Leta.

Yagize ati “Ikizere itorero Anglican mu Rwanda ryagiriye Emmanuel Ntazinda natwe nka Leta turakimugiriye”.

Musenyeri Ntazinda ahabwa inkoni y'ubushumba na certificat
Musenyeri Ntazinda ahabwa inkoni y’ubushumba na certificat

Musenyeri Ntazinda Emmanuel abaye umushumba wa kane kuva Diocese ya Kibungo yajyaho. Musenyeri Ntazinda yakoze muri Compassion International imyaka 15.
Ubu yari umunyamabanga wa diyosezi ya Kibungo. Yavutse mu 1964, arubatse afite n’abana batandatu. Diyocese Anglican ya Kibungo igizwe na Paroisse 36.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka