Dutekereze uruhare rwacu mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu – Mukasine

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yagaragaje ko mu gihe Isi yose ifata umwanya ikazirikana Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu, u Rwanda na rwo rutagomba gusigara inyuma mu kuzirikana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibi yabigarutseho tariki 10 Ukuboza 2022, ubwo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, iryo tangazo rikaba ryujuje imyaka mirongo irindwi n’ine (74) rimaze rishyizweho.

Mu ijambo rye, Madamu Mukasine Marie Claire, yavuze ko kwizihiza ishyirwaho ry’Itangazo Mpuzamahanga ari ingirakamaro mu mateka y’uburenganzira bwa Muntu kuko Isi yose ifata uwo munsi nk’intangiriro yo gushimangira no kuzirikana amahame remezo y’uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa.

Kuri buri sabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu, Umuryango w’Abibumbye uhitamo insanganyamatsiko izazirikanwa mu bihugu byose by’isi byibumbiye muri uwo Muryango. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti ʺAgaciro, Ubwisanzure n’Ubutabera kuri boseʺ.

Mukasine yibukije ko iyi nsanganyamatsiko ishimangira ibiteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ahavugwa ko umuntu ari umunyagitinyiro, ari indahungabanywa, ko Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

Ati “Duhereye kuri iyo nsanganyamatsiko, inzego bireba zisabwa guha agaciro no kurinda abo bashinzwe, kubareka bakisanzura, bakagira uruhare mu bibakorerwa byose. Ibyo bigakorwa hubahirizwa amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu cyane cyane kureshya kw’abantu mu gaciro no mu burenganzira, kwishyira ukizana no kutavangurwa.”

Madamu Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu agaragaza ko ku bijyanye no kubahiriza agaciro n’icyubahiro bya muntu, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Leta yiyemeje kugendera ku mahame yubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, gushyiraho amategeko n’inzego bishinzwe kurengera umuryango nyarwanda, guharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Yagize ati “Komisiyo ikaba ishimye iyo ntambwe nziza yatewe mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu. Isanga ariko ibyo byiza byagezweho bidakwiye gusubira inyuma ahubwo hagomba guhora hatekerezwa icyarushaho kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu. Ni muri urwo rwego, Komisiyo izakomeza kwita ku nshingano zayo zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu ihabwa n’Itegeko Nshinga hamwe n’itegeko riyigenga harimo kwigisha abantu uburenganzira bwa muntu, kwakira no gukurikirana ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu kandi ikabikorera ubuvugizi mu nzego za Leta zibishinzwe, gusura ahafungiye abantu, n’ibindi. Komisiyo izakomeza nanone gufatanya n’inzego za Leta zibishinzwe, sosiyeti sivili n’abandi bafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ry’uburenganzira bwa muntu.”

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’Itanganzo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’izindi Nzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, bateguye icyumweru cy’ubukangurambaga bwatangiye kuva tariki ya 26 Ugushyingo 2022 bukageza ku ya 9 Ukuboza 2022 bugenewe Abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko ku buryo bwihariye kugira ngo abantu barusheho kumenya, guharanira no kubahiriza amahame akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa Muntu.

Mu bikorwa by’ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu byateganyijwe muri icyo cyumweru harimo gutanga ubutumwa ku Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bukubiyemo mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Gicumbi ku wa 26 Ugushyingo 2022 ugamije gutera ibiti mu rwego rwo gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije bifasha guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ryugarije Isi harimo n’u Rwanda.

Habaye n’igikorwa cyo kwitabira siporo rusange mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango uzira ihohotera. Hatanzwe ikiganiro mu itangazamakuru ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka. Hatanzwe kandi ibiganiro kuri iryo tangazo muri za Kaminuza n`Amashuri Makuru atandatu (6), mu bitangazamakuru no mu baturage mu Turere tunyuranye. Habayeho n’igikorwa cyo kwakira ibirego bijyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Turere twa Musanze, Rubavu, Nyagatare, Huye, Kayonza na Gasabo. Komisiyo kandi yahuguye abakorerabushake bayo bashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana n’ubw’abantu bafite ubumuga.

Ku munsi nyirizina wo kwizihiza Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Mukasine Marie Claire yahaye umukoro abitabiriye ibyo birori, ati “Kuri uyu munsi rero, duteraniye hano kugira ngo tuzirikane uburenganzira bwa muntu buteganywa mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu kandi dutekereze uruhare rwacu mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yashimiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n‘Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, wafatanije n’iyo Komisiyo mu gutegura uyu munsi akaba kandi yigomwe imirimo iremereye ashinzwe akitabira ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru kandi byaranzwe n’imikino y’isiganywa ry’amagare n’imikino y’intoki (Volleyball), ari na ho Mukasine yahereye yibutsa ko siporo igira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu; binyuze muri siporo, n’amahame yayo yo kubahana no gukina neza, habaho guhuza abantu baturuka hirya no hino ; gukemura amakimbirane avuka mu gihe cy’imikino. Siporo ishobora no kwigisha amasomo y’ingirakamaro ku byerekeye kutavangura, guhangana n’imyumvire, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka