Dutangira uru rugendo twabwiwe ko byibuze bizatwara imyaka 30 – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hambere byavuzwe ko umugabane wa Afurika udashobora kubona inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ndetse ko u Rwanda rutangira uyu mushinga byavugwaga ko bizasaba gutegereza imyaka 30.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023 ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi batandukanye, bitabiriye ibirori byo gufungura kumugaragaro BioNTech Africa, ikigo Nyafurika gikora inkingo cya mbere cyubatswe ku mugabane wa Afurika, I Kigali mu cyanya cyahariwe inganda I Masoro mu Karere ka gasabo.

Abayobozi bitabiriye ibi birori, barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Barbados, Madamu Mia Motley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mussa Faki Mahamat ndetse na Uğur Şahin washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group n’abandi batandukanye.

Perezida Kagame yashimye abayobozi ba BioNTech Group ku bw’uruhare bagize, bagakora ubudacogora, bakitanga batizigamye kugirango uyu mushinga ubashe gushyirwa mu bikorwa, ndetse ashimangira ko iki kigo kiri mu byambere bifite ikoranabuhanga riteye imbere ku isi.

Perezida Kagame yakomeje ku busumbane bwagaragaye mu bihe bya COVID-19 byatumye umugabane wa Afurika wisanga uri gukomanga buri muryango ngo ubashe kubona inkingo.

Ati: “Afurika yarahuritse cyane mugihe cy’icyorezo kubera ubusumbane bw’inkingo, twisanze dukomanga kuri buri rugi dushakisha inkingo. Ibintu ntibyari byoroshye. Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wishyize hamwe mu kwiyemeza dushidikanya ko tutazongera gusanga turi mu mwanya nk’uwo.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku kuba harabanje kuvugwa ko umugabane wa Afurika udashobora guhabwa inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ndetse ko byagombaga gutegereza nibura imyaka 30.

Ati: “Hambere byavugwaga ko inkingo za mRNA zidashobora no gutangwa muri Afurika. Byavuzwe ko bigoye cyane kuri gahunda y’ubuzima. Igihe twatangiraga uru rugendo rwo gukora izi nkingo ku mugabane wacu, twabwiwe ko bizatwara byibuze imyaka 30. Ibyo byose ntibyari ukuri. Birashoboka. Kandi kubera ko bishoboka, biranakenewe.”

Uğur Şahin, Umuyobozi Mukuru wa BioNTech Group, yavuze ko uretse ibikorwa byo kubaka no gukomeza kwagura iki kigo bizajyana no gutanga amahugurwa ku banyarwanda b’abahanga muri siyansi no kwagura ikoranabuhanga rikoreshwa rikajyana ry’Ubwenge buhangano (AI).

Ati: “Turashaka gutanga umusanzu mu kubaka uburyo buramba mu by’inkingo Icyo tugendereye hano muri Afurika kirasobanutse: Inkingo zizakenerwa mu gihe kizaza zigomba gukorerwa muri Afurika, ku bw’Afurika mu karere kamwe kazikeneye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Yavuze ko ibikorwa bya BioNTech, bitazagarukira mu Rwanda gusa, kuko biteguye gukorana n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bishingiye ku byifuzo byabo. Ndetse hari na gahunda yo gukorana n’abashakashatsi bakiri bato muri siyansi ku mugabane wa Afurika babagenera amahugurwa.

Uğur Şahin yasoje ashima Umukuru w’igihugu n’abandi bagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko gufatanyiriza hamwe aribyo bizatuma intego zifuzea zibasha kugerwaho, abasaba gukomeza gushimangira ubushake.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, witabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda uruganda rukora inkingo rwa BioNTech Africa, yashimye Perezida Paul Kagame Kagame udahwema kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Yavuze ko ubwo yahuriraga na Perezida Kagame I Paris mu Bufaransa mu 2021, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gitangiye kugenza make baganiriye ku buryo u Burayi bwafatanya n’u Rwanda bitari ukuzana inkingo muri Afurika gusa ahubwo bikajya no kuzihakorera ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka mRNA.

Yashimye kandi Uğur Şahin, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group washyigikiye igitekerezo cye na Perezida Kagame, uyu munsi hakaba hatashywe ku mugaragaro ikigo gikora inkingo cya mbere ku mugabane wa Afurika giherereye ku butaka bw’u Rwanda.

Ati: “Ni iby’agatangaza kuba mu myaka ibiri gusa, BioNTainers zigiye kujya zikora nibura doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.”

Yavuze kandi ko iki kigo kitazakora inkingo za COVID-19 gusa, ahubwo kizajya kinakora izindi zirimo iza malariya, iz’igituntu, ndetse byanashoboka n’iza kanseri.

Ati: “Ntabwo nzavuga gusa kurwanya Coronavirus, ahubwo ni n’uburyo bwo bushyiraho inzira nshya mu kurwanya igituntu, malariya ndetse na kanseri. Izi ni zo mbaraga nyazo zo guhuriza hamwe n’ikoranabuhanga.”

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka