Dushyigikiye amasezerano ku by’umutekano mu karere: Minisitiri Biruta

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, cyahuriwemo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano ku by’umutekano mu karere.

Minisitiri Dr Vincent Biruta
Minisitiri Dr Vincent Biruta

Minisitiri Biruta agaruka ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavuze ko u Rwanda rukeneye umutekano mu karere binyuze mu masezerano yashyizweho, yaba aya Nairobi na Luanda.

Yagize ati “Dushyigikiye ibikorwa by’umutekano mu karere, harimo amasezerano ya Nairobi na Luanda. Twemeranyije ko hakenewe kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo FDLR. Twibukije imvugo zihembera urwango na Jenoside zagaragaye muri DRC muri iyi minsi.”

Minisitiri Biruta kandi yagaragaje ko kuba FDRL igihari ndetse ikaba ifite imikoranire n’ubufatanye bwa hafi n’ingabo za DRC, ibi byose bizakomeza kuba impamvu ikomeye y’umutekano muke, kandi ibyo bituma FDLR ikora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, ikintu Leta y’u Rwanda idashobora kwemera.

Ku ruhande rwa Antony Blinken, yavuze ko mu byo yagize amahirwe yo kuganira na Perezida Kagame ubwo yamwakiraga, harimo n’ikibazo cyakomeje kugaragazwa ko u Rwanda rushyigikira umutwe wa M23, ndetse na raporo yashyizwe ahagaraga n’impuguke za UN, igaragaza ko ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku butaka bwa DRC.

Minisitiri Antony Blinken
Minisitiri Antony Blinken

Blinken yakomeje avuga ko bazirikana kandi baha agaciro ikibazo u Rwanda rwakomeje kugaragaza ku mikoranire ya FDRL n’ingabo za Congo, FARDC.

Yavuze ko kuri iki kibazo ubutumwa yageneye abakuru b’ibihugu byombi budatandukanye, kuko yabasabye ko niba ibitangazwa aribyo koko, bizarushaho guhungabanya umutekano w’akarere, ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi, kandi ko ubu butumwa bureba n’ibindi bihugu byo mu karere kuko byose bigomba kubaha amategeko mpuzamahanga yo kutarengera imbibi z’ibindi bihugu.

Antony Blinken nyuma yo kuva mu kiganiro n’abanyamakuru, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, yavuze ko yakozwe mu mutima n’ibyo yabonye kandi yashimishijwe n’umutima ukomeye w’abarokotse n’Iterambere ry’u Rwanda, kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye umuhate w’u Rwanda mu kubaka ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka