Dushobora gukuramo ‘uniform’, ariko inshingano ku gihugu tuzazigumana - Maj Gen (Rtd) Gumisiriza
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu birori byo kubashimira umurimo w’indashyikirwa bakoreye Igihugu, aba basirikare bakaba bahamije ko nubwo bakuramo umwambaro w’akazi (uniform), inshingano ku gihugu batazireka, nk’uko byagarutsweho na Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza.

Ibyo birori bibaye ku nshuro ya 13 byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, no ku birindiro bya za Diviziyo zitandukanye mu Gihugu hose.
Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye u Rwanda ubwo rwari rubakeneye kurusha ikindi gihe cyose.
Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, na we yashimiye abagiye mu kirihuko cy’izabukuru ubwitange, kudatezuka n’umusanzu ufatika bahaye Igihugu cyabo.
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko baterwa ishema n’iterambere rya RDF ndetse n’umusanzu batanze mu kuyihindura urwego rwubashywe ku Isi, kandi ko umurimo w’Igihugu utazabavamo.
Ati “Nubwo duhagaritse inshingano zacu za buri munsi, tuzakomeza gukorera Igihugu mu buryo ubu cyangwa ubundi. Dushobora gukuramo uniform, ariko inshingano ku gihugu tuzazigumana”.

Yavuze kandi ko nubwo binjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima, bazakomeza gukorera u Rwanda mu buryo butandukanye.
Mu rwego rwo kubashimira, aba basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe seritifika mu rwego rwo kuzirikana uruhare rukomeye bagize mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu bagiye nu kiruhuko cy’izabukuru kuri iyi nshuro, harimo Abagenerali, abasirikare bakuru ndetse n’abasirikare bato bafite andi mapeti atandukanye.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|