Duhora dutekereza icyo twakorera akarere kacu ibibazo birimo bikagabanuka – Super Girls

Abagize umuryango w’abakobwa bakomoka mu Karere ka Kirehe bitwa ‘Super Girls’ bavuga ko biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda bahereye mu karere bakomokamo.

Abo bakobwa ku wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 barahuye, bakorera umuganda rusange mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, bafatanyije n’abaturage hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène, ndetse n’uhagarariye urubyiruko mu karere, Munyaneza Festus.

Nyuma y’umuganda, basuye abarwayi ku bitaro bya Kirehe, babashyira ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’isuku, ibiribwa n’ibinyobwa.

Umwe muri abo bakobwa witwa Ingabire Yvonne yagize ati “Intego nyamukuru yo gukorera hamwe umuganda mu Karere dukomokamo ni mu rwego rwo guha amaboko yacu nk’urubyiruko Akarere dukomokamo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Bifatanyije n'abaturage n'abayobozi mu muganda rusange mu Murenge wa Nyamugari
Bifatanyije n’abaturage n’abayobozi mu muganda rusange mu Murenge wa Nyamugari

Itsinda Super Girls rigizwe n’abakobwa 40. Icyakora bose si ko bitabiriye uwo muganda kuko hari abatabashije kuboneka kubera impamvu zitandukanye.

Bamaze imyaka ibiri bihurije hamwe muri iryo tsinda.

Mu mwaka ushize tariki 28 Ukwakira 2018, na bwo abagize iryo tsinda biganjemo ababa hanze ya Kirehe bari basubiye mu Karere bakomokamo, bafasha umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.

Uwo mubyeyi wari mu kigero cy’imyaka 45, witwa Uwimana Josiane atuye mu Murenge wa Gatore, mu Kagari ka Nyamiryango, mu Mudugudu wa Bwiza.

Yari atunzwe no guca inshuro kugira ngo abashe gutunga abana batatu mu buryo bugoranye, aho yari atuye mu nzu yakodeshaga akayishyura 3000frw ku kwezi.

Nyuma y'umuganda basuye abarwariye mu bitaro bya Kirehe
Nyuma y’umuganda basuye abarwariye mu bitaro bya Kirehe

Aba bakobwa bamuhaye ubufasha bwiganjemo ibiribwa bigizwe n’umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, ndetse n’ibikoresho by’isuku birimo amasabune, ndetse n’imyambaro.
Bamushyikirije kandi matela yo kuryamaho, bamuha ibikoresho by’ishuri by’abana batatu yareraga, ndetse banabishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ingabire Yvonne wo muri iryo tsinda avuga ko bahora batekereza icyateza imbere akarere bakomokamo.

Yagize ati “Duhora dutekereza icyo twakorera akarere kacu kakaba keza cyangwa ibibazo birimo bikagabanuka. Si muri aka karere gusa, ahubwo nitumara gukora ibintu bifatika muri Kirehe, tuzajya n’ahandi hirya no hino mu gihugu.”

Ingabire Yvonne avuga ko we na bagenzi be bahora bifuza ko akarere kabo karushaho gutera imbere
Ingabire Yvonne avuga ko we na bagenzi be bahora bifuza ko akarere kabo karushaho gutera imbere
Umwaka ushize bari bafashije undi mubyeyi utishoboye wo mu murenge wa Gatore
Umwaka ushize bari bafashije undi mubyeyi utishoboye wo mu murenge wa Gatore
Bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abana be babaha n'ibikoresho by'ishuri
Bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abana be babaha n’ibikoresho by’ishuri
Mu mwaka ushize muri icyo gikorwa cy'Urukundo aba bakobwa bari baherekejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine, ashima ibyo bakora
Mu mwaka ushize muri icyo gikorwa cy’Urukundo aba bakobwa bari baherekejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine, ashima ibyo bakora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze ahongaho bashiki Bacu tubarinyuma ,aho abandi bafashe umwanya wogusenyà iki gihungu mureke tucyubake kandi tugikomeze ,courage mes soeur

wythe yanditse ku itariki ya: 31-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka