Duhanganye no kubaho byanze bikunze, tugomba kubaho - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, yitabiriye Kongere Nkuru y’uwo muryango yabereye muri Kigali Arena, akaba yavuze ko Abanyarwanda bahaganye no kubaho, kandi ko bagomba kubaho byanze bikunze.

Iyo Kongere y’Umuryango wa RPF Inkotanyi yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango muri rusange ndetse n’abashyitsi baturutse mu yindi mitwe ya politiki.

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF, guhindura imyumvire n’imikorere, kuko u Rwanda ruhanganye no kubaho byanze bikunze.

Ati "Duhanganye no kugira ngo tubeho byanze bikunze, badufungira imipaka, bagira bate, tugomba kubaho nibura tugomba kugira bike bitubeshaho, urugero rumwe kuki twakwicwa n’inzara, kuki twahora tureba guhaha hanze. Kuki tudakora ibishoboka ku buryo bwo kwihaza tukagera aho dushoboye? Ibintu byose byaba byabaye bibi tukaba tuzi ngo ibyo dufite si byinshi uko tubyifuza, ariko n’ibike bishobora kudutunga bikatunyuza muri iki kibazo."

Perezida Kagame kandi yagarutse ku buryo bw’imibereho y’Igihugu, avuga ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, aho kiri hagati y’ibihugu bituranyi bishobora gukora ibyo bishatse byaba byiza cyangwa bibi, byose bikagira ingaruka ku Rwanda, aboneraho gusaba ko gutekereza kuri ibyo byose byatuma igihugu kitarimbuka.

Ati: "Nk’abantu rero, tugomba gutekereza tukavuga ngo ntabwo twarimbuka, tukubaka ibyangombwa biduha ibyo dukeneye tukabikora ku bwinshi uko bishobotse."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo ibintu byose bidashoboka, ariko bishoborwa n’abantu batekereza neza, kandi biteguye guhangana n’ibibazo uko byaza bimeze uko ariko kose.

Perezida Kagame yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga abanyamuryango ba RPF, avuga ko ntawe ukwiye kuba igikoresho cy’undi ngo abyemere, ahubwo abantu bakwiye kumvikana bakagirirana ineza kuko nk’Abanyarwanda bafite icyo baharanira.

Ati: “Umuntu gushaka kukugira igikoresho cye, inyungu ye, ukabyemera! Ntabwo iyo ari RPF, nta n’ubwo ari u Rwanda."

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda ubusanzwe ari abantu baharanira kwigira yaba kuri bikeya ariko byiza, intambara igasigara ari iyo kubyongera.

Perezida Kagame kandi yafashe umwanya wo kwihanganisha imiryango yabuze ababo bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ndetse aboneraho gushimira uburyo Abanyarwanda bitwaye mu guhangana nacyo, ndetse no gukomeza kwitegura guhangana n’ibindi bishobora kuza bisa nacyo.

Ati "Ndagira ngo mbashimire kuba twarakinyuzemo, uko twakinyuzemo byagaragaje imikorere mizima, imyumvire, ibyo batari bazi babibwirwa bakabyitabira, bakabikurikiza."

Yavuze ko harimo ingorane nyinshi zo kuba hari abatari bafite ibyo kurya, ariko Leta ikagerageza uko ishoboye ndetse abandi bagashyiraho akabo, ibihe bigoranye bakabasha kubinyuramo.

Iyo Kongere yasuzumiwemo aho gahunda za RPF zigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere zigeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka