Duhanganye n’ingaruka z’ubuyobozi bubi - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko n’ubwo kwibohora byagezweho, ariko bagihanganye n’ingaruka ubuyobozi bubi bwasize zirimo inzara, ubukene n’umwiryane.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage b’uturere twa Gakenke, Nyabihu, Musanze, Muhanga na Ngororero, mu kwizihiza imyaka 23 u Rwanda rumaze rwibohoye, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Kwibohora birimo inzego ebyiri: Abantu n’ibikorwa. Twibohoye ubuyobozi bubi n’abayobozi babi byaduteraga guhora inyuma y’abandi.”
Yunzemo agira ati “Abana bariga, urwaye arivuza, mu Rwanda hose abaturage barahinga, bakorora, bakihaza bakanasagurira amasoko. Iyo niyo nzira twifuza kandi tuyirimo dufite icyizere cyo kugera ku ntumbero yacu. Igisigaye ni ukwihuta.”
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushingira ku buyobozi bwiza bafite, bakubaka n’igihugu nk’uko bakifuza. Yavuze ko ubuyobozi buriho bwatanze urubuga n’icyizere ku baturage cyo gutera imbere.

Ati “Mu myaka yashije abaturage benshi ntabwo bari bafite icyizere cy’ahazaza. Ubu turakora tukiteza imbere.”
Muri uyu muhango Perezida Kagame, ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame banafunguye ku mugaragaro ibitaro bya Shyira byubatswe n’ingabo, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ibihumbi bibiri.

Banasuye inzu 108 zubakiwe abatishoboye bo mu Murenge wa Shyira na zo zubatswe n’ingabo za RDF.





Ohereza igitekerezo
|
Ndashima Peresida wacu Dukunda cyane Paul Kagame kuba yatwibukije ko aritwe abanyarwanda ubwacu dukwiye kwiyubakira ugihugu tukakigeza aho dushaka ko kigera kuko dufite n’abayobozi beza tugafatanya kwiyubakira igihugu.Twari twarazonze n’ubuyobozi n’abategetsi babi batatumaga dutera imbere, Ndashima Impanuro Umukuru w’igihugu cyacu Presida Kagame yatugejejeho AHO TWIZIHIZA iMYAKa 23 ISHIZE THIBOHOYE INGOMA Y’IGITUGU.iBI TUBIKESHA Presida wacu wari uyoboye ingabo za FPR INKOTANYI zadukuye mu menyo ya rubamba